Uganda: Imvururu zitakariza ikizere bene amashyaka – Maj. Gen Mugisha Muntu

Umuyobozi mukuru w’ishyaka ANT (Alliance for National Transformation) Maj General Mugisha Muntu yabwiye abarwanashyaka be ko imvururu ziri mu mashyaka atavuga rumwe n‘ubutegetsi zitari ngombwa kandi zitakariza ikizere bene amashyaka kuko bigaragaza uko bazitwara bageze ku butegetsi.

Uyu wahoze mu gisirikare afite ipeti rikuru avuze ibi mu gihe iki gihugu kiri mu bihe byegereje amatora.

General Mugisha avuga ko niba abatavuga rumwe na n’ubutegetsi buriho bashaka gukosora ibitagenda mu gihugu badakwiye kwivanga mu bikorwa bihutaza.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko uyu wahoze mu gisirikare afite ipeti rikuru

Iri shyaka rivutse vuba mu gihugu rivuga ko riziyamamaza mu matora ya perezida muri 2021.