RDC: ONU yasabye ituze i Beni

Umuvugizi w’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo (MONUSCO) yasabye ko haba ituze no kuryoza ibyabaye i Beni mu burasirazuba bw’iki gihugu.

 ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, abaturage bo mu gace ka Beni baramukiye mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Repubulika haranira Demokarasi ya Congo n’ingabo za MONUSCO ziri i Beni bazishinja kudashobora kubarinda ubwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF.

Ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP bisubiramo amagambo y’umushinjacyaha wa gisirikare Kumbu Ngoma avuga ko abaturage bane baguye muri iyo myigaragambyo y’ejo hashize, 10 barakomereka n’abasirikare batatu ba Leta na bo barakomereka.

Umuvugizi w’inzibacyuho wa MONUSCO Mathias Gillmann, yavuze ko ibiro byayo biri i Beni byangijwe nyuma yo kugabwaho igitero, biba ngombwa ko abakozi bayo bahakoreraga bimurirwa ahandi.

BBC yanditse ko  Bwana Gillmann avuga ko Leila Zerrougui, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Repubulika haranira Demokarasi ya Congo, yitabiriye inama y’igihugu y’umutekano ku munsi w’ejo yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Bivugwa ko iyo nama yarimo n’abaminisitiri n’abagize ibiro bikuru bya gisirikare.

MONUSCO ivuga ko Madamu Zerrougui yavuze ko “yumva uburakari no kubihirwa kw’abaturage” nyuma y’ibitero biheruka by’inyeshyamba za ADF byahitanye abantu.