Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Biragoye kumva ko Leta iriho irwanya ruswa -Maj. Gen. Mugisha Muntu - FLASH RADIO&TV

Uganda: Biragoye kumva ko Leta iriho irwanya ruswa -Maj. Gen. Mugisha Muntu

Rtd. Maj.Gen. Mugisha Muntu avuga ko bitakoroha kumvisha Abagande ko Leta iriho irwanya ruswa kandi ba minisitiri n’abandi bategetsi baza ku isonga mu kuyirya.

Rtd. Maj.Gen. Muntu kuri ubu uyoboye Ishyaka Alliance for National Transformation (ANT) avuga ko Abagande bashobora kuba bibeshya ko Perezida Museveni yarwanya ruswa kandi na we ayikoresha mu kuguma ku butegetsi.

Kuwa 4 Ukuboza 2019, biteganyijwe ko Perezida Museveni n’abandi bayobozi bazakora urugendo rwamagana ruswa.

Avuga kuri uru rugendo Gen. Muntu yavuze ko ari “Ukujijisha” rubanda ndetse no “guta umwanya” kugira ngo rugire ngo Museveni afite umutima wo kurwanya ruswa.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko uyu wahoze mu gisirikare agahindukira akarwanya ubutegetsi yahoze ashyigikiye avuga ko Museveni atarwanya ruswa kandi na we ayikoresha ngo agume ku butegetsi.

Abanya-Uganda bazemera ko agiye kurandura ruswa natangira guta muri yombi no kuburanisha abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta bahoraho n’abandi bakozi ba Leta bagiye bavugwa mu bikorwa bya ruswa.