Ali Bongo wari watorewe kongera kuyobora Gabon, ari gutabaza asaba abantu gutera urusaku ngo asubizwe ku butetsi, avuga ko we n’umuryango we bafunzwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’iki gihugu.
Atangaje ibi nyuma y’aho abasirikare bakuru muri iki gihugu, bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon, bavuga ko bafashe ubutegetsi.
Mu mashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga Ali Bongo yasabye inshuti ziri hirya no hino ku Isi, guteza urusaku kubamuhiritse ku butegetsi bakanamufunga.
Ati “Nitwa Ali Bongo Odimba, Perezida wa Gabon. Nohereje ubu butumwa kun nshuti ziri hirya no hino ku Isi, kugira ngo mbabwire ko zazamura urusaku ku bantu ba hano bamfunze n’umuryango wanjye. Umuhungu wanjye ari ahe, umugore wanjye na we ari ahandi. Aka kanya ndi mu rugo nta kintu na kimwe kiri kuba. Sinzi ibiri kuba. Ndabasaba guteza urusaku. Murakoze.”
Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo, bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo Ondimba yatangajwe ko ari we wayatsinze.
Bavuze ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’igisirikare muri Gabon.
Akanama k’amatora ka Gabon kavuze ko Bongo yatsinze amatora n’amajwi 64.27%, mu gihe ukomeye mu bo bari bahatanye, Albert Ondo Ossa, kavuze ko yabonye amajwi 30.77%, muri ayo matora yateje impaka, yaranzwe no gutinda gutangaza ibyayavuyemo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.
Abo basirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma gato yuko akanama k’amatora gatangaje ko Perezida Bongo yatsindiye manda ya gatatu.
Gabon ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bicukurwamo ibitoro byinshi, mu gihe hafi 90% by’ubuso bwayo buriho amashyamba.
Guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa.
Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe “inzego zose za repubulika” kandi ko bafunze imipaka y’iki gihugu.
Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ko bafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho.
Yongeyeho ko ibi byatewe n’imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari.
Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.
Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.
Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.
Ali Bongo yari amaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.