Hari abaturage basanga Abanyapolitiki bo hambere bararanzwe no gukora ibiri mu nyungu zabo bwite, bagasaba abariho ubu gushyira imbere inyungu rusange birinda ruswa kandi bagashyira imbaraga mu gushaka icyatuma urubyiruko rutera imbere.
Ibi aba baturage barabivuga mu gihe u Rwanda rwibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yateguwe igashyirwa mu bikorwa na bamwe mu banyapolitiki.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash basabye abanyapolitiki bariho ubu gukorera mu nyungu z’abaturage, bagateza imbere urubyiruko kandi bakirinda ruswa.
Umwe ati “Biriya bakubwira ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi urubyiruko rwijanditse muri Jenoside, icya mbere ntacyo gukora bari bafite, bumvaga ko bari bubyungukiremo, niyo mpamvu mvuga ko bakwiye gukora uko bishoboka kose bagashyira imbaraga mu rubyiruko.”
Undi nawe ati “Abayobozi b’ubu ikintu bakwiye kwitwararikaho cyane ni ukwirinda ruswa, noneho bakumvisha abaturage ko turi abanyarwanda.”
Ku ruhande rw’Abanyapolitiki na bo basanga bafite umukoro wo kwivanaho icyasha batewe na bagenzi babo batitaye ku nyungu rusange z’abaturage,bagashyira imbere izabo bwite ibintu byanatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkusi Juvenal wahoze ari umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo kubaka igihugu gishingiye k’ubumwe bw’abaturage.
Ati “ Jenoside imaze kuba, abantu basanze bagomba kubaka igihugu gifite ubumwe, abaturage bafite uburenganzira, bazira akarengane.”
Rucagu Boniface, ukora mu rwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye, avuga ko afite ikizere cy’uko ibyabaye bitazongera kuba ashingiye kuri politiki y’ubumwe u Rwanda rwahisemo gukurikiza.
Ati “Ikizere mfite ndagishingira kuri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Perezida Paul Kagamei ifite icyerekezo cyo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajega.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu mu gihugu 11. Iri huriro rishinzwe kuha urubuga abarigize bunguraniramo ibitekerezo bya Politiki, byakwifashishwa mu miyoborere y’igihugu.