Itorero Angilikani ryatunze agatoki ibitaramo nk’ibyangiza urubyiruko, abangavu  bagaterwa inda

Itorero Angilikani ryagararije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), ko ibitaramo usanga byitabirwa n’abiganjemo urubyiruko biri mu bituma hari abishobora mu busambanyi, hakaba hari n’abahavana inda zitateguwe

Byagarutsweho kuri uyu wa 9 Kanama 2022, mu mubiganiro byahuje Minaloc n’Itorero Angilikani.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana by’umwihariko inda ziterwa abangavu, ni kimwe mu bibazo Minaloc, yagaragaje guhagayikishwa nuko ari ibintu bigenda bifatwa nk’ibisanwe, bityo isaba Angilikani n’andi matorero n’amadini guhangana n’iki kibazo.

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yasobanuye uburemere bw’ikibazo asaba abanyamadini n’amatorero gufasha Leta guhanga nacyo.

Ati “ Mwumva abana b’abakobwa baterwa inda umunsi ku munsi bakabyarira iwabo, mu muco wa Kinyarwanda nubwo baboheraga ariko ntabwo twifuza ko babohera uyu munsi, ariko nanone bitangiye kuba nk’ibisanzwe kuburyo ubundi nta muntu wakwicara ngo atangire avuge ko ari ibisanzwe, ibihumbi cumi na bingahe babyaye ,ibihumbi makumyabiri na bingahe babyaye.”

Itorero Angilikani ryagararije Minaloc zimwe mu mbogamizi zikoma mu nkokora urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’Inda ziterwa abangavu, zirimo n’ibitaramo ngo usanga byitabirwa n’abana bakiri bato bagasinda, abandi bakishora mu busambanyi.

Riti “Iyo tuvuga urubyiruko, u Rwanda rw’ejo rwangirika, mu businzi, mu nda zitateganyijwe, iyi myidagaduro ko igaragaramo kwidagadura koko mu buryo bwose bushoboka, kwidagadura muri byose.”

Guverineri b’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, asanga ingeso mbi zigaragazwa na bamwe mu rubyiruko bitabira imyidagaduro itandukanye, binagaragaza, uguteshuka kw’ababyeyi mu guha abana abana uburere bukwiye.

Ati “ Uru rubyiruko rwacu ngira ngo hari isengesho Yezu yasenze avuga ngo singusaba kubakura muri iyi si ahubwo ndagusaba kuyibarindiramo, rero izi za car free zone n’ahandi hose hazamo imyitwarire idasanzwe. Ntekerezo ko dukwiye kubahera uburinzi mu miryango.”

Umujyi wa Kigali hamwe muhakunze kubera ibitaramo, Pudnce Rubingisa uwuyobora yasabye ko abafite utubari n’abateguta ibitaramo kugenzura niba nta bana barimo, ndetse hakanahenzurwa niba nta zindi ngeso zikorwa n’ababyitabiriye.

Ati “Ubundi amategeko n’amabwiriza birahari ahantu hose mu tubari ko umwana uri munsi y’imyaka 18 yinjira ari kumwe n’umubyeyi, ariko turi kubona ikibazo cy’abana banywa bagasinda bari ‘Under age’ cyangwa n’imyambarire ubona itari myiza. Ibyo byose kandi birasobanutse mu mategeko.”

Uko biri kose hari imbaraga Leta isanga zifitwe n’abanyamadini n’Amatorero zafasha mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamira imibereho y’abaturage.

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu isanga ijambo ry’Imana abanyamadini n’Amatorero .bakwiye kuryifashisha mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Minisitiri GATABAZI ati “Mukazirikana ngo iyo mikoranire yanyu izane impinduka, ize igamije kwigisha ijambo ry’Imana ryubaka iterambere mu baturage, kugira ngo tugire abakirisitu bameze neza.”

Ibiganiro by’Itorero Angilikani na Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, byari mu murongo wo kurushaho kunoza imikoranire mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, kandi bigakorwa nta ruhande rwivanze mu nshingano z’urundi.

 Daniel Hakizimana