Abanya-kenya baba mu Rwanda basabye ituze mu gihe cy’amatora ya Perezida wabo

Abanya-kenya batuye mu Rwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu cyabo ugomba gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta wasoje Manda ze ebyiri kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022.

Isaa kumi n’ebyiri z’igitondo ibiro by’itora muri Ambasade ya Kenya mu Rwanda, byari bifunguye ni nako byagenze muri Kenya nk’uko amakuru avayo abivuga.

Mu Rwanda, abanya-kenya bose bahaba uko ari 1.090 bose biyandikishije gutora kandi ukurikije uko ambasaderi w’agateganyo w’iki gihugu mu Rwanda, Philip Mundia Githiora, yabwiye itangazamakuru mu gitondo,  hari icyizere ko ubwitabire ku ruhande rw’abatorera mu Rwanda bwari bube bunejeje.

Abanya-kenya baba mu Rwanda, baramukiye mu matora basabye bagenzi babo bari hirya no hino ku Isi kuyitabira, nk’uko babikoze bari mu Rwanda.

Umwe yagize ati“Ni iby’agaciro kuba ndi hano uyu munsi nkaba nashyize uburenganzira bwanjye bwa demokarasi mu bikorwa nk’umunya-Kenya. Byagenze neza rwose,ndasaba aba Kenya baba mu Rwanda kwitabira amatora ku bwinshi,izo ni zo mpinduka dukeneye,ntewe ishema no kuba umu nya Kenya.”

Undi ati “Ndizera ko amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure, ndizera ko buri umwe utora n’uwo yatoye, bigira agaciro ibyo nibyo niteze.”

Mugenzi wabo ati“Nabyutse mu gitondo cya kare nk’umunya-kenya nje kugaragaza ukuri kwanjye biciye mu matora. Ndishimye ndanifuriza abakenya bagenzi banjye baze bihitiremo umuyobozi bifuza, no mu rugo rero ndababwira nti inkoko niyo ngoma, mwitorere umuyobozi w’igihugu.”

Icyakora abanya-kenya bari mu Rwanda barazirikana isano ishingiye ku mubano utaragaragaza ibimenyetso byo kujegajega, hagati y’u Rwanda na Kenya mu gusaba ko amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yaba mu ituze n’amahoro kuneza y’abanya-kenya muri rusange,ndetse n’abanyarwanda by’umwihariko, amahoro bafite mu Rwanda barayifuriza n’abanyarwanda bari muri Kenya mu gihe cy’amatora.

Hari uwagize ati“Hari abanyarwanda benshi muri Kenya, natwe turi hano nk’igihugu turizera ko iwacu hazaba amahoro nk’uko dufite amahoro hano. Hagize ikibazo kibabaho natwe twaba turi kumwe nabo aha, turi hano icyo nicyo kigenzi, tora utuze hanyuma utahe iwanyu.”

Undi ati“Ntabwo batwifuriza imvururu, kuko nabo barashaka amahoro kubera ibyababayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baratwifuriza umusaruro mwiza nk’abanya-kenya. N’ubwo tuba mu Rwanda ariko iyo dusibiye iwacu muri Kenya tuhasanga abanyarwanda, urumva rero bizeye amatora aciye mu mucyo.”

Abahatanira kuyobora Kenya ifatwa nk’igihugu cya mbere kihagazeho mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ni bane, barimo David Mwaure wo mu Ishyaka Agano, Raila Odinga w’ihuriro Azimio la Umoja, William Ruto wa United Democratic Alliance na George Wajackoyah wa Roots Party.

Amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2007, yakurikiwe n’imvururu zaguyemo abatari bake asa n’aho ari yo yateye ibisigisigi by’icyoba n’impagarara, ko amatora yo muri Kenya ashobora gukurikirwa n’ibintu bitari byiza.

Tito DUSABIREMA