USA yishe Al-zawahiri wari umukuru wa Al-Qaeda

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone), nk’uko byemejwe na Perezida Joe Biden.

Yishwe kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Perezida Biden yavuze ko Zawahiri yari yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika.

Yongeyeho ati “Ubu ubutabera buratanzwe kandi uyu mukuru w’abakora iterabwoba ntakiriho.”

Abategetsi bavuze ko Zawahiri yari ari ku rubaraza rw’inzu y’ahantu hihishe (safe house) ubwo drone yamurasagaho ibisasu bibiri bya misile.

Abategetsi bongeyeho ko abandi bo mu muryango we bari bahari, ariko ko nta cyo babaye, ko ari Zawahiri wenyine wishwe.

Perezida Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo gitero kidahusha kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa.

Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa n’Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.

We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, ndetse yari umwe mu bakora iterabwoba bashakishwa cyane na leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyicwa rye rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001, nk’uko Biden yabivuze.

Yagize ati “Igihe kirekire byafata icyo ari cyo cyose, aho wakwihisha aho ari ho hose, niba uteje inkeke ku baturage bacu, Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zizagutahura zigukureho.”

Yongeyeho ati “Ntituzatezuka na rimwe ku kurwana ku gihugu cyacu n’abaturage bacyo.”

Biden yavuze ko Zawahiri yari yaranacuze umugambi w’ibindi bikorwa by’urugomo, birimo igitero cy’ubwiyahuzi cy’igisasu ku bwato USS Cole bw’Amerika busenya ibisasu bya misile, cyabereye i Aden muri Yemen, mu kwezi k’Ukwakira, 2000, cyishe abatwara ubwato b’Amerika 17.

Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko icyo gitero cy’Amerika ari ihonyora rigaragara ry’amahame mpuzamahanga.

Uyu muvugizi yongeyeho ati “Ibikorwa nk’ibyo ni ugusubiramo ibyabayeho byananiwe byo mu myaka 20 ishize kandi bibangamiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afghanistan n’akarere.”

Ariko abategetsi b’Amerika bashimangiye ko icyo gitero cyari gifite ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko.

Iyicwa rya Zawahiri ribaye hashize hafi umwaka umwe abasirikare b’Amerika bavuye muri Afghanistan ku itegeko ryatanzwe na Biden, bisoza imyaka 20 igisirikare cy’Amerika cyari kimaze kiri muri Afghanistan.

Bijyanye n’amasezerano y’amahoro yo mu mwaka wa 2020 hamwe n’Amerika, aba Taliban bemeye ko batazemerera al-Qaeda cyangwa undi mutwe w’ubuhezanguni gukorera mu turere bagenzura.

Ariko aba Taliban na al-Qaeda bamaze igihe kirekire ari inshuti ndetse abategetsi b’Amerika bavuze ko aba Taliban bari babizi ko Zawahiri ari i Kabul.

Biden yashimangiye ko Afghanistan itazongera na rimwe kuba indiri y’abakora iterabwoba.

Zawahiri, Umunyamisiri akaba na muganga w’amaso wafashije mu gushinga umutwe w’intagondwa ukora intambara ntagatifu (jihad) y’abiyitirira Islam wo mu Misiri, yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma yuko abasirikare b’Amerika bishe Bin Laden mu kwezi kwa gatanu mu 2011.

Mbere yaho, Zawahiri akenshi yafatwaga nka soma mbike wa Bin Laden n’ukora ingengabitekerezo mukuru wa al-Qaeda.

Inzobere zimwe zemeza ko ari we wacuze umugambi w’imigendekere y’ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri  2001.