Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe ikaze Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nyuma yaho iki gihugu kigaragaje ko ubusbawe bwo kwinjira muri uyu muryango.
Ubusabe bwa RDC bwasuzumiwe mu nama idasanzwe ya 18, yahuje abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango yateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.
Ni inama yari ifite insanganyamatsiko yo “Kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.”
Abakuru b’ibihugu babanje kuganira kuri raporo yemejwe n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Akarere ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.
Aba bayobozi b’ibihugu bya EAC bahaye ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congomuri EACariko berekana ko hari ibikeneye kunozwa kugira ngo iki gihugu kibe umunyamuryango bidasubirwaho.
Perezida Paul Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwishimiye ibimaze kugerwaho mu kwemerera iki gihugu kwinjira muri EAC.
Yagize ati “U Rwanda rwishimiye intambwe yatewe mu kwemerera RDC kwinjira muri EAC. Dutegereje umwanzuro w’ibisigaye kwemezwa.’’
Yasabye ko hongerwa imbaraga mu kwihuza kw’Akarere binyuze mu kubaka inzego zihamye, anizeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.
Yakomeje ati “Mu gihe dusoza umwaka, turacyahura n’imbogamizi za COVID-19, biradusaba gukorana bya hafi nk’Akarere mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.’’
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yerekanye ko kwakira RDC mu Muryango w’Ibihugu byo mu Karere, ari intambwe nziza ku kwigobotora ubukoloni.
Ati “Ndishimye ko twemeye ko RDC yinjira muri EAC. Amateka yerekana ko Congo ari igice cya EAC, by’umwihariko mu Burazirazuba bwayo, bavuga Igiswahili, tujya no guhuza amoko. Abakoloni ni bo batumye bigenda bityo [dutandukana] ariko ubu ubwo Afurika yigenga turi kubikemura.’’
Yagaragaje ko kwihuza kw’ibihugu byubaka iterambere ry’ubucuruzi, gukemura ibibazo by’abaturage no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.
Intambwe yo kwemerera RDC kwinjira muri EAC ifatwa nk’intsinzi yo kwihuza kwa EAC no kureba amahirwe atabyazwa umusaruro.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko nyuma y’icyerekezo cyatanzwe ku bigomba kunozwa ngo RDC yinjire muri EAC, bizeye ko bizihuta.
Yagize ati “Tuzi agaciro ka RDC mu muryango wacu kuko dufitanye imikoranire ya hafi nk’ibihugu bituranye cyangwa bifitanye umubano mu by’ubucuruzi uzamura iterambere ry’abaturage bacu n’Akarere. RDC igiye kwiyunga n’abavandimwe bayo.’’
Perezida wa RDC, Antoine Félix Tshisekedi, tariki 8 Kamena 2019 ni bwo yandikiye Perezida Paul Kagame wayoboraga EAC, amusaba ko igihugu cye cyakwinjira muri uyu muryango urimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzania.
RDC ifite isoko ry’abaturage miliyoni 90, bazongerera imbaraga isoko ry’Akarere n’amahirwe y’ishoramari ahuriza hamwe aba EAC barenga miliyoni 177.