Hari bamwe mu baturage bavuga ko nubwo bumvise Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko ubukungu bw’igihugu buzazamukaho 10% uyu mwaka wa 2021 urangira, ntaho babona bizava kuko bakennye kandi ubukungu bw’Igihugu buva mu baturage.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyatangaje ko umwaka wa 2021 uzarangira ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 10,2%, biturutse ku kuba ubukungu bw’Isi buri kuzahuka muri rusange, imbaraga igihugu cyashyize mu gukingira icyorezo cya Covid-19 n’ingamba zashyizweho mu kureshya abashoramari.
Ibi ariko hari abaturage babona ari inzozi kuko batumva uko ubukungu buzazamuka nyamara bakennye.
Ati“Njye ntabwo mbihamya nta nubwo mbibona, ndahamya ko ari kwakundi ibintu biba bimeze nabi mu rugo, ariko umupapa akabwira abo babana ko ari byiza, ntabwo nemeranya nabo b’imari ko ubukungu buzazamuka.”
Undi yunzemo ati “Buzazamuka ari uko iki cyorezo kijyenjeje amaguru macye.”
Impuguke mu bukungu zivuga ko kuzamuka ku bukungu bw’igihugu bitakuraho ko hari abaturage bakennye, kuko bireberwa mu bikorwa byinjiza amafaranga uko bikomeje kuzamuka.
Straton Habyarimana ati “Kuvuga ko rero ubukungu buzazamuka kandi abaturage bavuga ko bakennye, ntabwo kuzamuka ku bukungu hari aho bihurira no gukena kw’abaturage. Kuko ubukungu bushobora kuzamuka kandi muby’ukuri hari abataka ko bakennye, ariko hari ababa bakora kandi binjiriza igihugu.”
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ntakabuza ubukungu butazabura kuzamuka, cyane ko no mu mwaka wa 2020 bwazamutseho 4% kandi wari umwaka ubukungu bwazahajwe cyane na Covid-19, ariko hari urwego rwafashije ubukungu cyane ni ubu kandi barwitezeho gukomeza kuzamuka.
John Rwangombwa Guverineri w’iyi Banki ati “Murabizi ko umwaka ushize twagize n’ibibazo by’icyorezo, ariko ntibyabujije ko ubukungu buzamuka kuri 4.4%. Rero ni uyu mwaka urangira ntibizabuza ubukungu kuzamuka, cyane ko urwego rw’ubuhinzi ari rumwe mu rukomeje kugoboka ubukungu bw’igihugu.”
N’ubwo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), igaragaza ko umwaka wa 2021 uzarangira ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 10,2%, inagaragaza ko muri 2021/22 icyuho kiri hagati y’amafaranga Leta ikoresha n’ayo yinjiza nacyo kizazamuka ku kigero cya 9,1% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) kivuye kuri 8.6% cyari kiriho mu 2020/2021.
Ibi bikazaterwa n’uko Leta izakomeza kongera amafaranga ikoresha muri gahunda y’ibikorwa bigamije gufasha igihugu kurenga ingaruka za Covid-19,ndetse n’agenda muri gahunda zo kugabanyiriza imisoro inganda.
Yvette Umutesi