Hari abarimu bakoze ikizamini cy’akazi cyo kwigisha imibare mu mashuri yisumbuye, basaba ko icyo kizami cyasubirwamo nyuma y’aho uko ari 370 bose bakoze iryo bazwa nta n’umwe watsinze.
Iki kizamini cy’akazi cyanditse cyo kwigisha imibare mu mashuri yisumbuye cyakozwe muri Nzeri 2021, gusa nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ibisubizo by’ibyavuye muri iryo bazwa, mu bagera kuri 370 bakoze icyo kizami nta n’umwe wabonye amanota atuma atsinda icyo kizami, kuko ntawigeze nibura ageza kuri kimwe cya Kabiri (1/2).
Abakoze iki kizami bashyira mu majwi abagiteguye kuba nyirabayazana wo gutsindwa bose uko bakabaye, kubera icyo bita amakosa mu kugitegura.
Bamwe muri bo badusabye kudatangaza imyirondoro yabo barasobanura ayo makosa.
Umwe ati“Nibyo koko mu kizami cy’imibare twakoze hagaragayemo amakosa…twageze aho dukorera dusanga ibimenyetso bitagaragara (Gukuramo,guteranya…). Birangira rero tuvuye mu kizami kidakozwe neza…twanagerageje kubaza abari bahagarariye ikizami kubaza kuri REB ngo badukosorere ayo makosa ariko ntibyakorwa.”
Undi ati“Nkimara kugera ku kibazo cya kubera ko ariho amakosa yatangiriye nabonye ko ikizamini gipfuye.”
Aba barimu basanga kuba baratsinzwe ntaruhare babigizemo, ariyo mpamvu ikomeye baheraho basaba ko ibizami byasubirwamo vuba na bwangu, cyangwa hagashingirwa ku bindi byangombwa bigaragaza ko bize bagashyirwa mu myanya.
Umwe ati “Tukaba twifuza ko rero Transcript ntabwo ari ubwa mbere zikoreshejwe, babishaka bazitwaka bakongera bakaduha akazi, cyangwa batazikoresha bakongera bakaduha ikizami vuba bidatinze.”
Mugenzi we ati“Ikintu njye nifuza ni uko baduha ikizami natwe tugakora bakaduha akazi…cyangwa se bagakoresha Transcript nk’uko bagiye babikora mugihe cyashize bashaka abarimu.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze REB, cyemera ko ibyo bizami by’akazi ku kwigisha imibare bizasubirwamo mu gihe cya vuba, ariko Innocent Hagenimana ushinzwe itangazamakuru muri icyo kigo, ntiyemera ko amakosa mu itegurwa ry’ikizami yaba yarabaye nyirabayazana wo gutsindwa kw’abagikoze bose.
Ati“Nta kizamini cyarimo ikosa cyabayeho kuko twabikurikiranaga umunsi ku munsi.”
Icyakora hari amajwi yatugezeho mu ibanga ubwo abakoze icyo kizamini bajyaga kubaza ibyacyo ku kigo REB, umwe mu bakozi b’icyo kigo yemera ko habayeho amakosa mu kwandika icyo kizami, ariko nawe ntiyemera ko byagira ingaruka ku gutsindwa bikabije kw’abagikoze.
Ati “Turemera ko habonetsemo imbogamizi z’ibyo bimenyetso kutagaragara.”
Muri Mutarama 2021, Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko yashyize mu myanya abarimu bagera ku bihumbi 17, mu mashuri abanza n’ayisumbuye badakoze ibizami by’akazi, kubera umubare munini wabo wari ukenewe.
Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yagendeye ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza.
Tito DUSABIREMA