Byinshi kuri Kanseri  y’inkondo y’umura

Inkondo y’umura ni igice gitandukanya umura n’igitsina cy’abakobwa, ikaba ipima sentimetero 2 cyangwa 3 mu burebure.

Kanseri y’inkondo ni uburwayi buterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo two ku nkondo y’umura, iyi ndwara iterwa n’agakoko ka virusi yitwa Human Papilloma Virus. Aka gakoko gashobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,  akaba ariyo mpamvu nyamukuru  ituma iyi ndwara yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.

Izi ni zimwe mu mpamvu zitera kanseri y’inkondo y’umura nk’uko zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS)

 Kuba umukobwa yaratangiye imibonano mpuzabitsina akiri muto atarageza imyaka 18 yamavuko

 Kuba umugore afite abagabo barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina
 Kuba umugabo  afite abandi bagore bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyi virus ashobora kuyivana kumugore umwe akayikwirakwiza mubandi bagore aryamana nabo.

 Kuba umubiri udafite ubudahangarwa ku ndwara ,urugero nk’ababana n’ubwandu bw’agakoko ka virusi itera SIDA, abarwaye izindi kanseri n’izindi ndwara

 Kurwara izindi ndwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi
 Imwe mu miti ikoreshwa mu kuringaniza imbyaro.

-Kunywa itabi

Ibimenyetso bya Kanseri  y’inkondo y’umura bihurirwaho na benshi ni

1.Kuva amaraso mu gitsina ku buryo budasanzwe nko kuva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

2.Kuva cyane na nyuma yo guca urubyaro.

3.Kuva igihe kirekire mu gihe cy’imihango.

4.Kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsina bishobora kuba bivanze n’amaraso cyangwa amashyira. Cyane cyane hagati mu kwezi kwawe cyangwa nyuma yo guca urubyaro.

4.Kubabara mu gihe utera akabariro

4.Kubabara mu kiziba cy’inda

Hari n’ibindi bimenyetso bitakirengagizwa byiyongeraho birimo:

1..Kubabara mu gitsina no kumva hokera

2.Kubabara mu mugongo rimwe na rimwe bivanze no kubabara mu nda

3.Guhorana umunaniro

4.Kwihagarika kenshi

5.Kubyimba mu nda ukumva huzuyemo umwuka

Iyo indwara yamaze ku kurenga usobora kubona nibi bimenyetso

1.Kubyima ibirenge

2.Ibibazo mu kwihagarika

3.Kuzana amaraso mu nkari

Kanseri y’inkondo y’umura ni kanseri yugarije isi bityo hari ingamba nyinshi zashyizweho wakurikiza kugira ngo wirinde kandi urinde inshuti yawe kanseri y’inkondo y’umura.

  • Gufata urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura
  • Kwisuzumisha kuburyo buhoraho kanseri y’inkondo y’umura,
  • Kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi umuntu akiri muto
  • Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye
  • Kwirinda kunywa itabi kuko ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura n’izindi kanseri.
  • Kugira umuntu umwe mukorana imibonano mpuzabitsina.
  • Kwisiramuza.

Abantu b’igitsinagore bakangurirwa gukoresha ikizamini cy’inkondo y’umura kenshi ,byibuze rimwe mu mwaka

Iyo umurwayi yisuzumushije atinze, iyi kanseri iba yaramurenze bityo ikamwica mu gihe gito.

Ku bisuzumisha batinze, abagera kuri 16% gusa ni bo bamara imyaka itanu bagihumeka.

Ku bisuzumisha hakiri kare kanseri itarakura, 91% muri bo bamara imyaka itanu bakiriho ndetse bamwe barakira burundu

Ibanga ryo gutahura ubu burwayi hakiri kare nuko buri mugore wese asobanukirwa n’umubiri we ,akamenya buri mpinduka yose imubaho bimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura ,ahanini ntibikunze kugaragar mu gihe umuntu itaramurenga, ibi bikaba bituma abantu bivuza iyi kanseri bagera kwa muganga yararangije no kugera mu bindi bice by’mubiri.

Eminente Umugwaneza