Ihuriro rya Sosiyete Sivile zirwanya imirire mibi zirasaba abakoresha gushyiraho uburyo bworohereza ababyeyi konkereza abana ku kazi, cyangwa hakongerwa ikiruhuko cyo konsa umubyeyi ahabwa.
Abahanga mu buzima bw’abana bo bagaragaza ko igihe umwana atonkejwe neza mu mezi atandatu ya mbere aba afite ibyago byo kwibasirwa n’indwara.
Dr. Dianne Kayitesi muganga w’abana mu bitaro bya Muhima, asobanura ko kuva umwana akivuka kugeza ageze amezi atandatu aba agomba konswa neza kandi nta kindi kivangiye amashereka, ibi ngo birinda umwana indwara zishobora kumwibasira kugeza anakuze.
Ati “ Aba agomba konka nibura buri masaha abiri cyangwa atatu umunsi wose nta guhindagura amasaha, nta kumara umwanya atonse. Hanyuma rero ibyo bimufasha gukura neza muri rusange. Umwana wonse neza akura neza; akura mu bwonko, agakura mu gihagararo, ntagire imirire mibi, bikazanamuherekeza amaze no gukura.”
Birasa n’ihurizo rikomeye kubona umubyeyi ukora washobora kubahiriza amabwiriza yo konsa umwana neza, akabibangikanya n’amasaha aba akenewe ku kazi .
Nsanga Sylivie uharanira uburenganzira bw’abagore asanga hari igihe abakoresha birengagiza ko igihe umubyeyi n’umwana we badatekanye iteka n’umusaruro uba umubyeyi yatanga ku kazi ubarirwa ku ntoki.
Ati “ Abakoresha bagomba kumenya ko iyo umubyeyi atekanye, iyo umubyeyi ameze neza, iyo umwana we ameze neza, akazi agakora neza… kubera ko akazi kaba ari kenshi, abakoresha baba bumva ko ya saha yawe yo konsa utayifata kubera akandi kazi, kubera we aba areba akazi ke. Ariko akibagirwa ko utakoze inshingano zawe neza z’umubyeyi, na none akazi ke ntikari bugende neza.”
Igihombo ku mpande zose yaba umukoresha, umubyeyi wonsa igihe atonkeje umwana we uko bikwiye, kibarirwa mu mafaranga ni menshi.
Mucumbitsi Alex ni umuyobozi mukuru ushinzwe imirire isuku n’isukuru mu kigo mbonezamikurire y’abana bato.
Ati “ Hari miriyoni zigeze ku 156 umukoresha ashobora guhomba mu mwaka iyo abakozi bagenda basiragira bajya hirya no hino. Iyo ubibaze rero, ugasanga umukozi ibyo yatakaje, ukareba n’iby’umukoresha yatakaje, iyo ubushyize hamwe usanga igihombo ari kinshi cyane.”
Ihuriro rya Societe Civile zirwanya imirire mibi rihamagarara abakoresha gushyiraho uburyo bwo gufasha ababyeyi bonsa konsa abana babo mu buryo buhagije, ibyo bigakorwa bashyiraho uburyo bwashoboza ababyeyi konkereza ku kazi cyangwa hakongerwa ikiruhuko kigenerwa ababyeyi babyaye.
Venuste Muhamyankaka ni umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile zirwanya imirire mibi.
Ati “ Igisigaye ni ukugira ngo gusa habeho aya mabwiriza, ndetse n’amategeko yo kugira ngo hongerwe ikiruhuko cy’umubyeyi wonsa, ni ugutekereza ukuntu yakoroherezwa konkereza ku kazi.”
Kuri ubu umubyeyi wonsa agenerwa ikiruhuko cy’amezi 3 gusa, ubwo byasaba ko ahabwa ikiruhuko cy’amezi atandatu kugira yonse uko bikwiye mu gihe nta cyumba cyo konkerezamo afite aho akorera, kandi hanagaragazwa ko ibikoresho byo kwikama amashereka nabyo bihenze cyane.
Ubushakashatsi bw’inzego z’ubuzima bwa 2015 bugaragaza ko kuva umwana akivuka kugeza ku kwezi kumwe yonswa neza ku gipimo cya 94% mu gihe hejuru y’ukwezi bonswa neza ku gipimo cya 87%.
Tito DUSABIREMA