Gakenke: Abaturage batewe impunge n’uburwayi bw’amenyo

Abatuye mu murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara y’amenyo, bagasaba inzego z’ubuzima  kubegereza serivise z’ubuvuzi.

Aba ni  Abatuye mu murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, aha barabwira itangazamakuru rya Flash  uburyo indwara y’amenyo ihangayikishije muri uyu murenge.

Umwe yagize ati “ Indwara y’amenyo mbona ari nk’ibintu ahari sinzi ukuntu byizana… nk’ubu mfite imyaka 29 ariko iyo urebye nibwo narwaye iryinyo. Mba mbona ari nk’ikintu ahari sinzi bigira igihe bikaza… ntago wamenya neza ikibitera, ndiborosa uko bikwiye. Niborosa mu gitondo iyo mbutse na nijoro ngiye kuryama.”

Undi agira ati “ Mu bihe bya mbere abantu ntabwo bikuzaga amenyo cyane, babaga nka batatu, bane, none ubu ni isi yose nk’uko umuvuduko uri mu bantu benshi.”

Ukurikije ibivugwa n’aba baturage b’i Ruli, byumvikanamo ko badaha umwanya uhagije ku gusukura amenyo.

Gusa barasaba inzego z’ubuzima kubegereza serivise z’ubuvuzi bw’amenyo.

Umwe ati “ Keretse mudashakishirije uburyo ahari haza wenda nk’umuti w’amenyo, ariko mba mbona ari nk’igihe kiba kigeze iryinyo rikagira ahari ikibazo.”

Undi ati “ Twifuza kugira ngo baturwaneho amenyo yacu ashobore gukomera, no kwirinda izo ndwara ziyakuramo buri gihe.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruli nabwo bwemera ko ikibazo cy’amenyo gihangaikishije abatuye mu uwo murenge, cyane ko ngo n’umubare munini w’abarwayi bakira ari abaza kwivuza amenyo. Gusa KANEZA Deogratias uyobora ibitaro bya Ruli avuga ko batangiye kumanuka hasi mu bigo nderabuzima kugira ngo bavurireyo abarwaye amenyo.

Aha arasaba abaturage ko mu bushobozi bafite bagura ibikoresho byifashisha mu gusukura amenyo.

Ati “Biterwa n’ubumenyi ahanini ku bitera indwara z’amenyo, harimo kutayagirira isuku ahanini, ndetse no gukoresha ibinyamasukari bityo bisigara mu menyo bigatuma amenyo yagira uburwayi.”

“ Turasaba ko mu bushobozi bafite bagerageza kugura ibikoresho bigiye bitandukanye byo gusukura amenyo, kandi igihe bumva barwaye bumva amenyo yabo adakora neza, bakegera amavuriro.”

Abahanga mu buvuzi bw’amenyo bavuga ko kwita ku isuku y’amenyo ari ingenzi cyane aho umuntu asabwa kuyoza nyuma yari bu kintu cyose ariye, cyane cyane nijoro mbere yo kuryama.

Abaturage basabwa guhindura uburoso bw’amenyo nibura nyuma y’amezi atatu kandi ukagana abaganga b’amenyo byibura 2 mu mwaka.

Daniel HAKIZIMANA