Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwaranda cyongerwa mu masomo yigishwa mu itorero

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko muri iki gihe hari imivugire itanoze y’ururimi rw’ikinyarwanda asaba ko mu masomo atangwa mu itorero kongeramo isomo ry’Ikinyarwanda.

Ibi yabigarutse kuri uyu wa 8 Kanama 2019 ubwo yasozaga itorero ry’indangamirwa ikiciro cya 12 ryaberaga mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kutagoreka Ikinyarwanda nk’uko bamwe babikora, bitwaje ko ari ibigezweho.

Perezida Kagame yagize ati “Twige ikinyarwanda, kuko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco. Mpereza, ntabwo ari mereza, umuntu ntabwo ari umunu”.

“Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga Ntu. Gushya, ikintu gishya. Ntabwo ari ugusha. Sha ni s h a … shya ni s h y a…Yego, ntabwo ari ego. Oya ntabwo ari Hoya.”

Perezida Kagame yasabye abakoresha iyi mvugo bamwe bita iy’abahanzi ko nibabishaka bajya babikorera aho bikwiye ariko mu bihe bisanzwe “tuvuge Ikinyarwanda.”

Umukuru w’Igihugu yanasabye Indangamirwa kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Yibukije ko amashuri biga abemerera kuba batekereza ibi bintu, cyane ko bisaba ubumenyi kandi bakaba babufite.

Ati “Ese byakorwa n’abandi gusa twe bikaducika? Si cyo mugira mu mashuri se? ugashingira ku bumenyi ugakora ibyo ukwiye gukora.”

Itorero ry’Indangamirwa ikiciro cya 12 ryitabiriwe n’urubyiruko rusanga 600 baturutse mu Rwanda no mu mahanga aho 65% by’ibyo batojwe ari ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare.

Daniel Hakizimana