Haje uburyo bwo gukina imikino y’amahirwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Cheza Rwanda Games Company ivuga ko yatangije uburyo bushya bwo gukina imikino y’amahirwe ‘Betting’ hakoreshejwe uburyo bushya bwa interenti na telephone ngedanwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kanama 2019, iyi kompanyi ivuga ko igiye gutangira gukorera kuri interineti, aho uwifuza gukina iyi mikino y’amahirwe azajya akoresha telefone ye kandi akaba yujuje imyaka cumi n’umunani.

Kalisa Herbert ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Cheza Rwanda Games arabisobanura.

Yagize ati “Ikintu tuzanye gitandukanye n’ibindi ni uko akenshi abantu bakinaga mbere babaga basabwa gukina imikino y’amahirwe bakabaha agapapuro bakaza kugasubiza batsinze cyangwa batsinzwe ariko twebwe ibintu byose bizabera kuri interineti, tuzakorana n’Ikigo Gishinzwe Gutanga Indangamuntu NIDA ni bo bazatwereka abantu bari mu irushanwa ko bafite imyaka kuva kuri cumi n’umunani, turebe ko abakina iyi mikino baba bujuje imyaka y’ubukure.”

Umuntu ashobora gutega ku mikino iri kuba cyangwa n’indi y’amahirwe iba yateganyijwe.

Iyi kompanyi ivuga ko uzajya atsindira amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 30, azajya akurwaho umusoro.

Igikorwa nyamukuru cyo kumurika ubu buryo buzajya bukoreshwa mu gukina iyi mikino y’amahirwe kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 kuri Stade amahoro I Remera.

AGAHOZO Amiella