Perezida wa Guinea-Conakry, Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum igomba kubera i Kigali, imwe mu nama zikomeye ku rwego rw’ubukungu n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Uyu mwaka, inama ya Africa CEO Forum izabera mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti: “The Scale Imperative: Why Africa Must Embrace Shared Ownership,” bisobanuye impamvu Afurika ikwiye gushyira imbere ubufatanye mu ishoramari no kubaka ibigo bikomeye bikorera ku rwego rw’umugabane aho gukomeza gukorera mu bice bitandukanije.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2,000 barimo abayobozi b’ibigo birenga 1,200, abayobozi bakuru b’amasosiyete (CEOs) barenga 1,000 ,abaminisitiri, abayobozi b’ibigo by’imari n’abashoramari baturutse mu bihugu birenga 70 byo ku Isi. Abategura iyi nama bavuga ko mu myaka ibiri ishize yafashije mu masezerano y’ishoramari arenga miliyari 1 y’amadolari ya Amerika.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakiriye iyi nama, akaba azayihuriramo n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, ndetse na Daniel Chapo wa Mozambique.




Ku ruhande rwa Perezida Doumbouya, ukuza kwe i Kigali gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Guinea-Conakry ishaka gukomeza kwagura ubufatanye mu bukungu n’ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane mu rwego rw’ishoramari, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’inganda.
Iyi nama kandi izaganirirwamo ibijyanye no guteza imbere isoko rusange rya Afurika AfCFTA, kubaka ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu byinshi, kongera ubushobozi bw’inganda zo muri Afurika no gushora imari mu ikoranabuhanga n’ingufu.
U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu cyakira inama mpuzamahanga zikomeye ku mugabane wa Afurika, ibintu bifasha Kigali gukomeza kwiyubaka nk’ihuriro ry’ubucuruzi, inama n’ishoramari muri Afurika.

