Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gasogi United yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri - FLASH RADIO&TV

Gasogi United yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

Nyuma y’imyaka ibiri ikina Icyiciro cya Kabiri, Gasogi United yazamutse mu cya mbere iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Heroes FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Amakipe yombi yiganjemo abakinnyi bakiri bato, yinjiye mu mukino yaramaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ yasojwe ku wa Gatatu.

Ku munota wa 64 Heroes yaremye uburyo bwatanze igitego, ku mupira Uwiduhaye Abubakar yacomekeye Nyarugabo Moïse na we aroba umunyezamu Cuzuzo Gaël.

Gasogi United yakoze impinduka zirimo kwinjiza mu kibuga Kapiteni Nkubana Marc, byayisabye gutegereza umunota wa 80, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Dusange Bertin kuri penaliti itavuzweho rumwe nyuma y’uko umusifuzi Ahishakiye Barthazar avuze ko uyu rutahizamu wa Gasogi United yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Kabanda Félix.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye nta yindi kipe ibonye igitego gikora ikinyuranyo, haterwa penaliti maze Gasogi United itwara igikombe itsinze kuri penaliti 4-2.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iya kabiri yahawe miliyoni 1 Frw.

Etoile de l’Est yabaye iya gatatu nyuma yo gutsinda Sorwathe FC ibitego 3-0 mu mukino wabanjirije uwa nyuma, yahawe ibihumbi 500 Frw. Gasogi United na Heroes FC ni zo zizakina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20, aho zizasimbura Amagaju FC na Kirehe FC zamanutse.

Photo: IGIHE