Yves Kimenyi ntari mu bakinnyi 18 Rayon Sports yajyanye i Nyagatare

Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona izakina na Sunrise kuri uyu wa Gatandatu yashyize hanze abakinnyi 18 izifashisha muri wo mukino batarimo Kimenyi Yves urwaye umugongo.

Kimenyi Yves yabuze mu bakinnyi 18 Rayon Sports izakinisha kuri uyu mukino kubera imvune y’umugongo yagize ku mukino baheruka gutsindamo Bugesera kuwa Kabiri tariki 22 Ukwakira, uyu kandi yiyongereye kuri Ndizeye Samuel wagiriye imvune mu myitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira ubwo yagonganaga na Olivier Habineza.

Muri Rayon Sports kandi barishimira kugarura myugariro w’iburyo Iradukunda Eric Radou utari wakinnye umukino wa Bugesera kubera ibibazo bye bwite nk’uko umutoza Espinozza Martinez yari yabibwiye itangazamakuru.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino isabwa kuwutsinda kugira ngo ikomeze kwirukankana APR FC banganya amanita, 10 ariko ikaba yicaye ku mwanya wa mbere kubera ibitego izigamye.

Urutonde rw’abakinnyi 18 Rayon Sports yahagurukanye

Abanyezamu: Mazimpaka Andres na Ganza Nsengiyumva Emmanuel

Ba myugariro: Rutanga Eric (©), Irambona Eric, Runanira Amza, Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Iradukunda Eric Radu

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mike, Ciza Hussein Mugabo na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Sekamana Maxime, Sarpong Michael na Bizimana Yannick

Uko imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona iteganyijwe;

Kuwa Gatanu tariki 25, 2019
Police FC vs Heroes FC (Stade de Kigali, 15h00)
SC Kiyovu vs Gicumbi FC (Mumena Stadium, 15h00)
Espoir FC vs Musanze FC (Stade Huye, 15h00)

Kuwa Gatandatu tariki  26, 2019
Mukura VS vs Gasogi United (Stade Huye, 15h00)
Bugesera FC vs Etincelles FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Ku Cyumweru  27, 2019
APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)