Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabwiye Flash ko atumva uburyo uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports Manshimwe Djabel yagurishije muri Gormhia bakimubona mu Rwanda akinira APR FC.
Sadate Munyakazi uyobora Rayon Sports yabwiye Flash ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gufata ingamba ku kibazo cy’umukinnyi Manishimwe Djabel ubu ukinira APR FC, nyamara ava muri Rayon Sports yarahawe ibyangombwa bimwemerera kujya gukinira Gormahia yo muri Kenya.
Sadate Munyakazi yagize ati “Njye icyo nakubwira ubu, ni uko twe nk’ubuyobozi bwa Rayon Sports tuzi ko Djabel twamugurishije muri Gormahia. Ubwo rero ibyangombwa byo gukinira APR FC byo ntituzi aho yabivanye, gusa nziko Rayon Sports ariyo igomba kubitanga.”
Tariki ya 1 Nyakanga nibwo Manishimwe Djabel yagaragaye mu myitozo ya APR FC, anerekanwa mu bakinnyi bashya iyi kipe yambara umukara n’umweru yatangaje ko izakomezanya na bo umwaka utaha w’imikino ndetse icyo gihe hari na mbere y’uko imikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda.
Ibi byari bije bikurikiwe n’uko Manishimwe Djabel mu cyumweru cyari cyabanje, yari yagaragaye asinyira ikipe ya Gormahia yo muri Kenya nk’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabitangaje, ibi bikanajyana n’uko mu masezerano uyu mukinnyi yari afitanye na Rayon Sports yabuzwaga kugira indi kipe yo mu Rwanda asinyira.
Manishimwe Djabel we yari yabwiye itangazamakuru ko yahisemo kujya muri APR FC kuko Rayon Sports yananiwe kubahiriza amaserano yari yagiranye na Gormahia, aya masezerano ngo yavugaga ko gusinya kwa Djabel muri Gormahia bigomba kuba ibanga, ariko ngo Rayon Sports iza kubirengaho isohora amafoto nyuma Gormahia iza kwisubiraho ihitamo gutandukana na Djabel.
Yanditswe na Peter Uwiringiyimana