I&M Bank yashyize hanze ikarita ikoresha amadevize atandukanye

I&M Bank Plc yashyize hanze ikarita  izwi nka MasterCard Prepaid Multicurrency,  ishobora kwifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi hashyizweho amadevize y’ubwoko butandukanye.

Iyi karita y’ikorabuhanga ishobora kwakira ubwoko 15 bw’amafaranga, yakoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye haba ku byuma byo mu masoko (POS) cyangwa kugura ikintu kuri internet.

Iyi karita yamuritswe kuri uyu wa Kane ni ingenzi cyane kuko mu gihe Isi yabaye umudugudu mu bijyanye n’ubucuruzi cyangwa imirimo, abantu bakeneye gukoresha amafaranga anyuranye, ku buryo iyi karita Multicurrency Prepaid Platinum izaborohereza itabasabye kugira aho bahurira n’ibiro by’ivunjisha.

Cyusa Charles Eloi Umuyobozi w’ishami rishyinzwe ubumenyi mu ikoranabuhanga muri I& M Bank aha arasobanura ibijyanye n’iyi karita nshya.

Ati “ Ubundi tumenyereye amakarita mu Rwanda agira ubwoko bumwe bw’amadevize iyo byakabije, cyangwa se bw’amanyarwanda, ariko ahangaha dushobora gushyiraho amanyarwanda n’amadevize y’ubwoko bwinshi. Dushobora kugira nk’amako arenze atanu y’amafaranga ashobora kujya kuri iyo karita… umubare dufite aka kanya twanangiranye ni ubwoko butandatu.”

Umuyobozi wa MasterCard mu Rwanda, Frank Molla, yavuze ko ikintu cya mbere bahanganye nacyo muri iki gihe ari ukuba abantu bakomeza kugendana amafaranga mu ntoki, iyi karita ikaba yafasha mu kubigabanya kandi ko yagenzuwe bihagije.

Ati “Ku bakoresha iyi karita nk’abagenda mu mahanga, mufite ahantu hasaga miliyoni 50 mushobora kugura ibintu mukoresheje iyi karita, naho mu gihugu, mu bufatanye tuzakorana na Banki Nkuru y’Igihugu na I&M ndetse n’abandi babyifuza, tuzabasha kugera kuri byinshi.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, yavuze ko iyi karita uretse kuzafasha abantu bakeneye gukoresha neza amafaranga yabo batagombye kuyitwaza mu ntoki, bizabahesha igabanyuka ku bindi bikorwa bifuza.

Ati “Iyi ni indi ntambwe itewe mu rugendo rugana ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki, twifuje ko abantu bazagura aya makarita mu mezi atatu ya mbere bazayahabwa ku igabanuka rya 50%, mu gushimangira ibyo twiyemeje mu rugendo rwo kudahererekanya amafaranga mu ntoki. Iyi karita ishobora kwakira ubwoko 15 bw’ifaranga, ukabasha kwakirirwa ahagenewe abashyitsi ku bibuga by’indege bisaga 1000 n’izindi nyungu nyinshi utasanga ku zindi karita za Platinum Prepaid.”

“Nishimiye kuvuga ko iyi karita yageragerejwe mu bihugu 15, ikoreshwa inshuro zisaga 1000 mu bihugu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Aziya y’Uburasirazuba bw’Amajyepfo, n’ahandi. Ubwoko 15 bw’ifaranga yakira burinda umuntu kujya kuvunjisha cyangwa kubikuza amafaranga igihe ari mu mahanga, ukoresha amafaranga uba washyize ku ikarita ubwayo.”

I&M Bank ivuga ko iyi karita ishobora gukoreshwa hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye, mu buryo bworoshye cyane kurusha andi makarita Abanyarwanda bari basanzwe bakoresha.

Kuri ubu iyi karita iri ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda 17.500 ku igabanirizwa,  mu gihe ubusanzwe yari iri ku 30.000.