Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru bo mu nzego z’igihugu bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata mu rwego rwo kunganira abatishoboye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko kwigomwa uyu mushahara bigamije kunganira ingamba zashyizweho zo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Virus ya Corona.
Leta y’u Rwanda yongeye kwibutsa abanyarwanda gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Kuri iki Cyumweru Kandi Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi bantu babiri baharagayeho Coronavirus, bituma umubare w’abo ugera ku 104, Bane muri aba basezerewe kuko byagaragaye ko bakoze iki Cyorezo.
Mu Rwanda nta muntu n’umwd iki Cyorezo kirahitana.