Abarwayi bane bakize Covid-19 mu Rwanda

Abarwayi bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda basezerewe aho bari barwariye mu Bitaro bya Kanyinya. Ibi byatumye umubare w’abarwayi iki cyorezo ugabanuka ukagera kuri 98.

Bose uko ari bane bari barwaye COVID19 basezerewe nyuma yo gukorerwa ibizamini bikerekana ko nta Coronavirusi ikiri mu mubiri wabo.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda iagaragaye ku Muhinde waje aturutse i Mumbai.

Kuva icyo gihe abarwayi bakomeje gukurikiranwa ndetse byagiye bitangazwa ko bameze neza ndetse ko nta n’umwe urembye.

Dr. Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus, aheruka kuvuga ko kugira ngo umurwayi asezererwa babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.

Ati “Kugira ngo umurwayi wa Coronavirus ave mu bitaro aho bavurira abarwayi bafite iyi Virusi bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago ko hari abandi yakwanduza. ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kigaragaza ko afite virusi ku kigero runaka, n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.”

Yakomeje avuga ko bakora ibizamini bibiri kugira ngo kimwe gishimangire ibisubizo by’ikindi.

Ati “Asabwa gukora ibizamini bibiri ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho dukora tukareba niba virusi yarashizemo, iyo dusanze virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe niba koko iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. ibyo byombi byagaragaza ko nta virusi irimo ko nta byago by’uko yakwanduza abo asanze mu muryango, icyo gihe turamusezerera agataha.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kandi nk’uko biheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda, ingamba zo gukumira Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri, zongerewe iminsi 15 ni ukuvuga ko zizarangira yariki 19 Mata 2020.