Gasabo:Amaze imyaka irenga itanu agerageza kuvuza umwana we byaranze

Hari umugore ufite umwana urwaye ukuguru, uvuga ko yatangiye kumuvuza kuva mu mwaka wa 2016 kugeza n’uyu munsi akaba ataravurwa.

Uyu mubyeyi utuye mu murenge wa Gikomero uri mu karere ka Gasabo avuga ko imyaka irenga itanu amaze asiragira kwa muganga yamuteje ubukene, kubera ko ngo yagurishije inka n’isambu ngo abone amafaranga y’ingendo akora buri munsi.

Mu mboni ye, asanga uburwayi bw’umwana we bwariyongereye cyane ku buryo bwanabyara na kanseri.

REBA UBUHAMYA BW’UYU MUBYEYI MU MASHUSHO: