Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Gen Muhoozi

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba n’tsinda ry’abamuherekeje, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022.

Ibiro by’umukuru w’igihugu village urugwiro byanditse kuri Twitter ko Umukuru w’igihugu yabakiriye, ubwo basozaga uruzinduko rwihariye bagiriraga mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Gen. Muhoozi n’itsinda rimuherekeje , nyuma yaho kuri uyu wa Mbere yabatembereje mu rwuri rwe ruherereye mu karere ka Bugesera nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu baherekeje Gen Muhoozi mu ruzinduko rwe mu Rwanda, harimo umunyamakuru Andrew Mwenda.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yyishimiye kugaruka mu rugo nyuma y’uruzinduko yagirira mu Rwanda.

Ati “Nishimiye kugaruka mu rugo nyuma y’uruzinduko rwiza kandi  rw’ingirakamaro nagirira mu Rwanda. Na nyuma y’ibiganiro bitandukanye nagiranye Marume Nyakubahwa Paul Kagame. Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye kurushaho. Imana ihe umugisha ibihugu bivandimwe. ”

Tariki 15 Ukwakira 2022, nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda mu rugendo nk’uko yaherukaga kubitangaza ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ubwo butumwa yabushyizeho tariki 23 Nzeri 2022, aho  yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame.

Icyo gihe yashimangiye ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi.

Ni uruzinduko rwa Gatatu Muhoozi agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma y’izo yahagiriye muri Mutarama na Werurwe, zasize zigabanyije umwuka mubi wari umaze imyaka isaga ine hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko Muhoozi yagiriye mu Rwanda muri Werurwe, Perezida Kagame yamugabiye inka z’inyambo.