Loni yasabye ko intambara ya Ethiopia n’intara ya Tigray yahagarara

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko uhangayikishijwe n’ingaruka z’intambara ya Leta ya  Ethiopia n’intara ya Tigray ku basivile, ndetse mu minsi ya vuba wasabye ko ingabo za Eritrea ziri gufatanya n’iza Ethiopiya kugaba ibitero kuri Tigray zava mu birindiro byazo.

Intara ya Tigray imaze amezi 17 igoswe, kandi imirwano yongeye kubura nyuma y’uko agahenge kari kamaze amezi atanu, impande zombi zikarenzeho kugera mu kwezi kwa munani.

Abantu bagera kuri miliyoni imwe bugarijwe n’inzara. 

Imijyi irimo kuraswa ibisasu igasenyuka burundu, nk’uko bivugwa na Tedros Ghebreyesus, umukuru w’ishami rya ONU ryita ku buzima, WHO/OMS, ukomoka muri Tigray. 

Avuga ko abasivile barimo kwicwa, kandi abakomeretse ntibatabarwe kuko iyi ntara yagoswe.  

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) nawo urimo kunga mu ijwi ry’amahanga usaba ko intambara ihagarara hakongera kubaho ibiganiro.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 14 Ukwakira 2022, umukozi w’umuryango ufasha uzwi nka  Rescue Committee, yishwe ari kugerageza   kugeza ibiribwa ku bagore n’abana mu mujyi wa Shire, umaze iminsi uraswaho ibisasu bikomeye.  

Josep Borrell ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU), yavuze ko muri Shire hari gukorwa amahano, kenshi yibasira abasivile.  

Inkambi zirimo miliyoni z’abantu bahunze imirwano nazo zirimo kuraswaho, nk’uko bivugwa na Samantha Power, ukuriye ikigo cy’iterambere cya Amerika.

Niba ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea zifashe iyi ntara muri ibi bitero, hari ubwoba bwinshi “bw’ubwicanyi bukomeye bushobora kwibasira abasivile”

Umuturage wo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, yabwiye BBC ko muri uyu mujyi urebye nta byo kurya bigihari.  

Yavuze ko ibinyampeke bicye bihasigaye birimo kugurishwa ku giciro kikubye inshuro zirenze eshatu uko byaguraga umwaka ushize.  

Indege nto zo mu bwoko bwa drones ziguruka kenshi hejuru yabo zitera ubwoba abahatuye. 

Uyu muturage avuga ko hari abagore barimo kwifuza kujya mu nyeshyamba kurwana n’ingabo za Ethiopia na Eritrea.

Ibi bisobanuye ukwiheba mu baturage ba Tigray ko mu byumweru biri imbere bashobora kwicwa bagashira. 

Urwango rwakomeje gukomera hagati y’impande zombi rwerekana ko nta kabuza abazatsindwa bazahanwa nta mpuhwe.  

Umunyamanaga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterers vuba aha yabwiye abanyamakuru ko intambara ku ntara ya Tigray igeze aho itanga impuruza ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho asaba ko yahita ihagarara.

Yagize ati “Uko ibintu bimeze muri Ethiopia bikomeje kugera ku rwego rutagira igaruriro, ihohoterwa no gusenya ibikorwaremezo bigeze ku rwego rwo gutanga impuruza. Ibikorwa bya rubanda biri gusenya uko byakabaye, ibikorwa bya kinyamaswa mu gace ka Tigray bigomba guhagarara none aha. Ingabo za Eritrea zigomba gusubira inyuma kandi zikava mu bikorwa by’intambara, nta gisubizo cy’intambara gihari.”

Ku rundi ruhande Abadipolomate baraburira ko amaraso menshi y’abasivile ashobora kumeneka mu ntara ya Tigray mu gihe inyeshyamba zigenzura iyi ntara zayivanwamo n’ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea. 

Abatuye Tigray bavuga ko ibiribwa n’imiti birimo kubura mu gihe ibitero bikomeye kuri iyi ntara byarushijeho gukara. 

Bwana Alex Nizeyimana ukurikiranira hafi ibibera mu ihembe ya Afurika nawe we asanga igikomeje gukomeza intambara hagati ya Ethiopia n’intara ya Tigray ari uko ishyaka ryahoze ku butegsti muri Ethiopia ry’abanya tigray ryayobotse inzira itari yo yo kwigarurira ubutegetsi.

Yagize ati “Nk’abantu bari bayoboye igihugu, ndetse bavugwaga nk’abantu bakigiriye akamaro hari ibikorwa by’iterambere bari barakizaniye, ntabwo bari bakwiye kugera ku rwego rwo gufata intwaro ngo barwanye leta. Mu buryo bwa gisirikare nk’ishyaka byari byoroshye kugaragariza abaturage ibitarakozwe neza na leta, hanyuma mu gihe cy’amatora abaturage bakabaha amajwi.”

Ku rundi ruhande ariko Kjetil Tronvoll, umwalimu mu byo gukemura amakimbirane muri Oslo New University College muri Norway (Norvège), avuga ko uburyo bwo mu ntambara ya mbere y’isi burimo gukoreshwa n’ingabo za Ethiopia na Eritrea zirimo gusunikira “abantu benshi cyane” ku mirongo y’urugamba ya Tigray. 

Uyu musesenguzi yanditse kuri Twitter ko ku bwe intambara ikomeye kurusha izindi irimo kuba ubu ku isi atari iy’Uburusiya muri Ukraine, ahubwo ibitero bya Ethiopia na Eritrea kuri Tigray.  

Avuga ko abasirikare bagera kuri miliyoni imwe bari mu bitero bya biriya bihugu byombi. 

Ati “Imfu ziteye ubwoba. Bishoboka ko abagera ku 100,000 bishwe mu byumweru bishize.”