Abageze mu zabukuru bifuza guhabwa aho bavurirwa hihariye

Hari abageze mu zaburukuru bavuga ko bakigorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi, kuko basiragizwa, bagasaba ko bahabwa aho bavurirwa hihariye.

 Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

 Abageze mu zabukuru baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko akenshi iyo bagiye kwa muganga badahabwa serivisi nziza nk’uko bikwiriye.

Nyiranjishi Madaleine yagize atiIbibazo mbona byakemuka mu bageze mu zabukuru ni ukutworohereza kwa muganga. Twajyayo bakadufata neza bakatuvura cyangwa bakadushyiriraho ivuriro ryihariye, kuko ushobora no kwirirwa kwa muganga ukahava utavuwe.”

Ruterambuku Innocent ati “Mu by’ukuri amahirwe yanjye sinkunda kujya kwivuza kuko sinkunda kurwara,ariko abageze mu zabukuru bafatwa nk’abato iyo bageze kwa muganga ntibitabweho,  kandi baba bafite intege nke no kurwaragurika.’’

Elia Mugabowishema umuyobozi w’umuryango Nsindagiza ukorera ubuvugizi ku bageze mu zabukuru, urasaba ko abageze mu zabukuru ku bw’intege nke z’ubuzima baba bafite, bakoroherezwa mu bijyanjye na serivisi z’ubuvuzi, kuko bakunze kugira indwara zihariye.

Yagize ati “Ikibazo kiriho abafite intege nke bakaba bafite indwara zidakira kuko ari zo zikunze kubibasira ugasanga zivurirwa ku bigo nderabuzima, ugasanga izo ndwara zivurirwa ku bitaro by’akarere. Bagakwiye koroherezwa byaba na ngombwa imiti bakenera bakaba bayihabwa ku buntu.”

Umuyobozi ushinzwe umuco mu rwego ngishwanama z’inararibonye z’u Rwanda Rucagu Boniface, avuga ko kugira ngo ibibazo abageze mu zabukuru bafite  bizakemuke, hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiri bato ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro ahubwo ari ukuba inararibonye.

Yagize ati “Icyo tubona gikwiye kwitabwaho ni uko haba ubukangurambaga, bwo kubwira abakiri bato ko nabo amaherezo nibagira Imana bazagera mu zabukuru, kuko abenshi bashobora no gupfa batarahagera bose bakumva ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro, ahubwo ari ukugira ubunararibonye ukaba wafasha urubyiruko ngo bagendere ku bunararibonye ufite. Abato, abakuru n’urubyiruko bakwiye kumva ko amaherezo ari ukugera mu zabukuru.”

Politiki y’igihugu y’abageze mu zabukuru yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yemezwa n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021.

Iyi politike yabanjirijwe kandi no kwemeza amasezerano nyafurika y’inyongera ku burenganzira bwa muntu ku bageze mu zabukuru yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye muri Nzeri 2020.

AGAHOZO Amiella