KWIBUKA32: PEREZIDA PAUL KAGAME NA MADAME BUNAMIYE INZIRAKARENGANE ZA JENOSIDE

Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata u Rwanda n’Isi muri rusange bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itwara ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Arikumwe n’Umufasha we, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside mu 1994 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Kigali rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.

Usibye kandi kuba umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame bunamiye inzirakarengane zishyinguye  mu rwibutso rwa Gisozi, bombi banashyize indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi bishwe bazira uko bavutse banacanira  abanyarwanda urumuri rw’icyizere mu rwego rwo gushimangira ko nubwo amahano wagwiriye igihugu ariko kitazazima.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego  za leta ndetse unatambuka imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu kugirango abaturage batabashije kuhagera babashe kuwukurikira.

U Rwanda n’Isi muri rusange  baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  mu gihe hirya no hino ku Isi hacyumvikana abagoreka amateka bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakoresha imvugo zitandukanye zuzuye urwango.

Nubwo bimeze gutyo, abanyarwanda barashishikarizwa kwitandukanya n’abapfobya jenoside ndetse bakanagira uruhare mu kugaragaza ukuri kuzuye kuri Jenoside bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga dore ko ari urubuga abapfobya bahagurukiye gukoresha.