“Udahahiye i Goma, wahahira n’ahandi”-Ministiri Gashumba avuga kuri Ebola yageze i Goma

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kugabanya urujya n’uruza mu mujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hagamijwe kwirinda ubwandu bwa Virusi ya Ebola.

Leta itangaje ibi nyuma y’amasaha make byemejwe bidasubirwaho ko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa Ebola, icyorezo kimaze guhitana abatari bake muri iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu ruzinduko arimo mu karere ka Rubavu Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yasabye abaturage kwirinda kujya muri Congo n’abagiyeyo bakitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyahagaragaye.

Dr. Gashumba agira inama abanyarwanda, by’umwihariko abatuye I Gisenyi hahana imbibi n’umujyi wa Goma, gufata ingamba zirimo kugabanya ingendo bagirirayo.

Yagize ati”Ubu ni ubutumwa duha Abanyarwanda, umuntu wese afite umutimanama wo gutekereza, udahahiye I Goma ushobora guhahira n’ahandi, ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba uzi ko hariya hari icyorezo wijyayo.”

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yemeje ko ibisubizo byo kwa muganga byemeje ko umupasiteri wari mu gasantire ko muri Goma,umujyi utuwe n’abasaga miliyoni afite virus ya Ebola, nyuma y’uko ahageze kuri iki cyumweru.

Umupasitori wasanganywe Ebola yakoze urugendo rw’ibirometero 125 muri bisi yerekeza mu mujyi wa Goma avuye I Butembo.

Amakuru avuga ko umushoferi w’iyi bisi n’abandi bagenzi 18 bari buhabwe urukingo kuri uyu wa mbere.

U Rwanda rugaragaza ko nta gikuba cyacitse kuba hari uwagaragaweho Ebola muri Kongo Kinshasa.

Minisisitiri Gashumba avuga ko nta gikuba cyacitse, ati” Nta gikuba cyacitse kuko uwagaragaweho icyorezo ni umuntu umwe kandi yanashubijwe I Butembo, twavuganye n’ubuyobozi bwa Ministeri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yashubijweyo ndetse n’abamukozeho, abamwegereye bashyizwe mu kato kugira ngo basuzumwe barebe niba yanduye icyo cyorezo, ntabwo navuga ko igikuba cyacitse kuko ni umuntu umwe kandi iki gihugu [Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo] kirimo kubyitaho kugira ngo gishishikarize abaturage bacyo, gifate ingamba zikomeye ariko nta kwirara. Ntabwo twabwira abantu ngo ntibongere kwambuka umupaka ariko buri wese agomba kuganira n’umutimanama we akumva ko ubusugire bw’igihugu bumureba, niba ibyo yahiraga hariya[Goma] ashobora kubihahira hano mu gihugu yareka kuba agiyeyo kugeza icyo cyorezo kirangiye.”

Uruzinduko Ministiri w’Ubuzima arimo rugamije gukurikirana ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola.

Ministiri Gashumba avuga ko ikigomba gushyirwa imbere ari kwirinda.

Yagize ati” Icyo twigisha abanyarwanda rero ntabwo ari gishya, ni ugukomeza ukwirinda ntibirare kuko icyorezo nta ho cyagiye, noneho cyageze hafi, ni ukongera imbaraga mu kwirinda, ni ukugira isuku muri rusange kuko uyu munsi niba tuvuga Ebola ejo bishobora kuba Kolera, amacinya, bishobora kuba icyorezo icyo ari cyo cyose. Umuco w’isuku ni wo dutoza abanyarwanda ariko cyane cyane iyo wumvise ahari icyorezo wirinda kujyayo, n’iyo ugiyeyo ugenda ubitekereza ukamenya ingamba tumaze iminsi twigisha abanyarwanda, gukaraba intoki n’isabune kuko ukarabye n’isabune ntabwo wakwandura ebola, ikindi ni ukwirinda gukora umuntu wagaragaweho n’ibimenyetso bya Ebola.”

Ibimenyetso by’ibanze bya Ebola birimo kugira umuriro mwinshi, guhitwa no kuruka cyane, kubabara mu ngingo, gucika intege no kuva amaraso ahantu hari imyenge.

Ikimenyetso kiza mbere ni umuriro.

Ministeri y’ubuzima yahuguye abantu basaga 25,000 hirya no hino mu gihugu bashinzwe kwita ku bagaragaje ibimenyetso bya Ebola, barimo abajyanama b’ubuzima, Polisi n’abakozi b’Umuryango Utabara Imbabare ‘Croix Rouge’ y’u Rwanda