Abanyeshuri babangamiwe no guhatirwa kwiga ibyo badashaka

Hari bamwe mu banyeshuri bavuga ko kuba biga ibyo batahisemo bibagiraho ingaruka zirimo no gutsindwa.

Ubusanzwe abanyeshuri iyo bagiye gusoza amashuri y’icyiciro rusange, hari urupapuero buzuza bagasaba ibyo bashaka kuziga mu cyiciro cy’amashuri asoza ay’isumbuye.

Hari bamwe babihabwa abandi ntibabihabwe kubera impamvu zitandukanye.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko iyo badahawe kwiga ibyo basabye bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo no gusibira, ngo hari na bamwe bahitamo kuva mu ishuri.

Niyigena Pacific yagize ati “Byanga byakunda ikintu wize ugikunze gicamo kikagenda neza ukabona intsinzi”

Mukeshimana Marie Francine agira ati “Iyo ugiye kwiga ibintu udashaka, bikuviramo ingaruka zo gusibira, hari nubwo birangira uhinduye section (ibyo ushaka kwiga)… birababaza rero kuko buri munyeshuri wese aba yifuza gutsinda.”

Rusingizandekwe Antoine ni umuyobozi w’ishuri G.S EPA St Michel, kuri we asanga ahanini biterwa n’abanyeshuri ubwabo, ngo kuko harubwo bagendera mu kigare bagahitamo ibyo badashoboye kandi bikabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Ati “Akenshi bakunze no gukoperana, akajya kwiga ibintu kubera ko mugenzi we aribyo agiye kwiga atarebye ko ubwenge bwe bwashobora ibyo bintu.”

Ku ruhande rw’umuryango uharanira kurwanya ubujiji mu rubyiruko FIYO, Bwana Gahigi Moses uwuyobora asanga hagakwiye kubaho gutegura umunyeshuri mbere, kugira ngo azakore amahitamo amukwiye ku bufatanye bw’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Ati “Ntabwo hagombye kuba hariho ibintu byarangiye ntacyo wabihinduraho. Ababyeyi bakagombye kuganira na NESA, nayo ikegera abayobozi b’ibigo hakabaho kuganira kuri izo mpungenge.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kivuga ko hari byinshi bikurikizwa iyo bari guhitiramo abanyeshuri ibyo baziga, harimo n’amanota baba batsindiye ariko ngo muri rusange nta kibazo babona ibi byatera.

Aphrodis Ndabananiye ashinzwe ishami rishinzwe guha abanyeshuri ibyo baziga muri NESA.

Yagize ati “Ashobora kuvuga ngo wenda nimero ya mbere ni imyuga, nimero ya kabiri ni ubumenyi rusange, nimero ya gatatu ni TTC. Ni ukuvuga ko iyo atabonye aho yasabye bwa mbere tureba aho yasabye bwa kabiri, tukareba niba imyanya koko ihari n’ubundi dushingiye ku manota yabonye.”

Mu bindi bigenderwaho mu guha abanyeshuri ibyo baziga, NESA ivuga ko banareba

ubushobozi ibigo by’amashuri, abanyeshuri baba basabye kwigamo biba bifite mu kwakira umubare runaka w’abanyeshuri, ngo bituma harubwo bamwe bahabwa ibyo batasabye kuko boherezwa ku bigo bidafite ibyo basabye.

Gusa impuguke mu burezi zivuga ko amanota y’ikizami cya leta ataricyo gipimo kiza cyo gupima ubushobozi umunyeshuri afite bwo kwiga ibyo yasabye.

 Izi mpuguke zivuga kandi ko bifite aho bihuriye no gutsindwa ibizami bisoza amashuri yisumbuye.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad