Abasenateri bibukijwe ko bafitiye umwenda ababatoye

Abasenateri basabwe guharanira kuzagera ku musaruro ababatoye babatezeho, no kugira umuco wo kubazwa ibyo bakorera abaturage, ikaba ari yo mpamvu bagomba guharanira kunoza inshingao batorewe.

Ibi Perezida wa Sena yabigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero  w’Abasenateri w’iminsi itatu uri kubera mu Karere ka Bugesera aho uzibanda ku buryo bw’imikorere n’imikoranire mu gutunganya inshingano za Sena.

Uyu mwiherero ugamije muri rusange gufasha Abasenateri bashya kwinjira neza mu mirimo yabo. By’umwihariko, umwiherero ugamije gufasha abasenateri kurushaho gusobanukirwa impamvu zatumye Sena ishyirwaho n’akamaro kayo nka rumwe mu nzego nkuru z’Igihugu; Kungurana ibitekerezo ku miterere n’imikorere bya Sena no Gufata ingamba zizafasha Sena kuzuza inshingano muri manda yayo ya Gatatu.

Mu ijambo rye afungura iyi nama Nyakubahwa Perezida wa Sena, Dr. Augustin IYAMUREMYE yashimiye Abasenateri bitabiriye umwiherero ababwira ko witezweho kurushaho kunoza imikorere ya Sena.

Perezida wa Sena yakomeje agira ati “Muri uyu mwiherero tuzazirikana ko kuba Umusenateri bitanga ububasha buba bukwiye gukoreshwa neza, gukoresha neza ububasha dufite, biraganisha ku kumva ko iruhande rw’inshingano yo kugenzura no kubaza abandi ibyo bashinzwe, natwe hari inshingano tugomba kubahiriza.”

Muri uyu mwiherero hazatangwa ibiganiro bitandukanye bizajya bikurikirwa no kungurana ibitekerezo.

Ibiganiro biri mu nsanganyamatsiko zikurikira:

– Isesengura ry’amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ryo mu

2003 ryavuguruwe mu 2015 n’uko Leta ituma yubahirizwa;

– Inshingano za Sena nyuma y’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

mu 2015;

– Isesengurwa ry’ingengo y’imari ya Leta n’uburyo ibitekerezo Sena itanga ku mushinga

w’ingengo y’imari ya Leta mbere y’uko wemezwa burundu byafasha Igihugu kugera kubyo

cyiyemeje;

– Isesengura ry’ingingo z’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena;

– Ikoranabuhanga n’uburyo ryafasha Sena kuzuza inshingano zayo.

Mu gusoza uyu mwiherero, ku wa 30 Ugushyingo 2019, Abasenateri bose bazifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ruhuha mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Muri iki gikorwa cy’umuganda hateganyijwe igikorwa cyo guca imihanda muri site y’imiturire iherereye mu Kagari ka Kindama, aho abaturage b’iyi site bemeye ko amasambu yabo acibwamo imihanda, kugira ngo hongererwe agaciro abahagura ibibanza bazabashe kubaka imihanda yarakozwe.

Uyu muganda uzasozwa n’ibiganiro hagati y’abasenateri n’abaturage kuri gahunda

zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza.

Flash