Abaturage barasaba gusobanurirwa uko babumba amafatari ya rukarakara yemewe kubakishwa

Hari abaturage barasaba leta kubigisha uburyo bashobora kubumba amatafari ya Rukarakara kugirango bayubakishe inzu zikomere nyuma y’uko leta yamaze kwemeza ko yakoreshwa no mu mujyi.

Hashize imyaka ine Leta y’u Rwanda yemeje iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara mu mijyi no mu bindi bice bitandukanye.

Ni nyuma y’uko hakozwe ubushakashatsi bagasanga aya matafari akomeza inzu, ndetse akaba ariyo yabashaka kungana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Abaturage baravuga ko iyubakishwa ry’aya matafari ya Rukarakara azabafasha kubaka inzu mu mijyi ku buryo buhendutse, mu gihe byari byaranze kubera ubushobozi bwo kubakisha amatafari ahiye.

Umwe ati “Amatafari y’inkarakara aratubuka kurenza amatafari asanzwe. Ni ukuvuga ngo niyo wubaka  inzu birihuta ntabwoa ri kimwe n’ariya matafari mato mato asanzwe.”

Undi ati “Inkarakara nazo zirakomera ni kimwe no kubakisha amatafari asanzwe uretse ko birushaho guhenduka. Inkarakara mu mujyi nta kibazo byatera.”

Leta y’ u Rwanda yamaze kugaragaza ko ibigize itafari rya rukakara ryujuje ubuzinenge kugira ngo ribashe gukomeza inzu.

Abaturage barasaba leta kubasobanurira ibigize iri tafari, kugira ngo babashe kubisobanukirwa.

Umwe ati “Amabwiriza  y’izo nkarakara uko zigomba kuba zingana ntayo nafashe.”

Undi ati “Bakatwereka nuko tugomba kuyubakisha byaba bitugabanyirije ingorane tugira hano mu mujyi.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uUbuziranenge RSB, buravuga ko bwamaze gushyira ahagaragara igitabo gikubiyemo ibigize itafari ryujuje ubuziranenge, mu rwegor wo korohereza abaturage.

Eng. Alphonse Kanyandekwe ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuziranenge bw’imyubakire n’imitunganyirize y’imijyi, arasobanura bimwe mu bigize itafari rya rukarakara ryujuje ubuziranenge.

Ati “Itaka ugiye gukoresha kureba uko riteye harimo ijanisha ugomba kureba . Icya kabiri hari iforomo uzakoresha mu kubumba, hari ibipimo nabyo byujuje ibisabwa bagomba gukorsha. Icya gatatu hari ukuntu wumisha rya tafari, ni ukuvuga ngo ntabwo ari byiza kurishyira ku zuba ryinshi cyane.”

Yunzemo agira ati “Amabwiriza y’ubuziranenge ntabwo yemerera umuntu gukoresha amazi tuvuge umjuntu yafurishije imyenda cyangwa se yakoresheje ku yoza amasahane, ibyo bigira ingaruka ku itafari cyagwa se n’ando mazi yaba yanduye.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire RHA, bugaragaza ko aribwo buzagenzura imyubakire y’izi nzu  zubakishijwe inkarakara.

Icyakora Bwana Muhire Janvier, impuguke mu myubakire avuga ko hakiri icyuho mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, kuko harimo abatarabimenya kandi aribo bazagenzura imikoreshereze y’aya matafari.

Ati “Icyuho kiri mu mikorere niko navuga. Kuko aya mabwiriza ikigo cya mbere kigomba kuyashyira mu bikorwa ni ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, gikora ubugenzuzi mu gihugu ariko n’igihe uko kingana […] Ni urwego rero rwo kugira ngo inzego z’ibanze, ku rwego rw’Akarere, hari abashinzwe imigenzurire y’imiturire n’imyubakire, ku rwego rw’imirenge barahari, abo bose bagombye kuba bagira uruhare kwigisha abaturage no gukurikirana uko ibikorwa byubhirije ayo mabwiriza.”

Leta y’ u Rwanda igaragaraza ko itazigera yihanganira abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bazima ibyangombwa byo kubaka ku baturage bashaka kubakisha amatafari ya rukarakara.

Kugeza ubu amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwaa mu mijyi yose y’igihugu, mu nzu zo guturamo gusa zitarengeje metero 200.

Ntambara Garleon