Minisitiri Bayisenge yihanganishije umuryango wa Sikubwabo wapfushije abana 3

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yihanganishije umuryango wa Sikubwaho wapfushije abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’imodoka.

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2022, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, abantu batandatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka bikomeye.

Mu bantu batandatu bitabye Imana, barimo umushoferi wayo n’abanyamaguru batanu, hakomereka abantu bane barimo na kingingi w’ikamyo n’uwari utwaye ivatiri.

Iyi kamyo yaturutse kuri Howo yabuze feri iri kumanuka ku muhanda wa Yamaha-Kinamba, irenga umuhanda wo hejuru igwa muwo hasi ku kiraro cyo ku Kinamba.

Abana ba Sikubwabo bahitanywe n’iyi mpanuka barimo Fruit Sikubwabo Joseph w’imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve w’imyaka 13 na Racine Sikubwabo Honoré w’imyaka 10.

Mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yanyujije kuri Twitter yavuze ko abana ari amizero y’igihugu bityo ko kubabura ari igihombo gikomeye.

Ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu. Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, nibwo aba bana bari bushyingurwe mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.