Kwegereza ubuyobozi abaturage byaba umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muri Somalia-Minaloc

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yabwiye ihuriro ry’abayobozi b’uturere bo muri Somalia ko Kwegereza ubuyobozi abaturage kandi ibyiciro by’abantu byose bigahararirwa bishobora kuba umuti w’ikibazo cy’umutekano muke muri icyo gihugu.

Somalia igihugu giherereye mu ihembe ry’Afurika yumvikana mu isura y’igihugu cyashegeshwe n’intambara z’urudaca ziganjemo iz’iterabwoba ziterwa n’imitwe y’iterabwoba ya Al Shabab.

Asha Omar Mohamud ni umujyanama wa Guverineri w’Intara ya Baanadir mu majyepfo y’iki gihugu, nk’umugore azi neza ko agace karimo intambara abagore n’abakobwa ari bo bibasirwa kurusha abandi.

Madamu Asha avuga ko n’ubwo umuco iwabo watumye abagore bagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge no kugarura ituze mu gihugu bidahabwa agaciro, akavuga ko hari icyo ari bwigire ku miterere y’imiyoborere y’inzego z’ibanze mu Rwanda.

Ati“Muri Somalia abagore bahura n’ibibazo byinshi mu gihe cy’intambara kandi ninako bimeze ahantu hose. Iyo hari intambara abagore n’abana nibo bahura n’ibibazo,ariko dukoresha imbaraga z’umuco abagore tukagira uruhare mu kunga abenegihugu. Ariko ikibazo ni uko abantu badaha agaciro ibintu byiza abagore baba bakoze muri Somalia, ndatekereza ko tugiye kwigira ubundi buryo ku bagore bo mu Rwanda.”  

Itsinda ry’abayobozi b’uturere n’abandi bo mu nzego z’ibanze 35 bo muri Somaliya kuri ubu bari mu Rwanda mu ihuriro ry’iminsi 5, rigamije kwigira ku mikorere y’inzego z’ibanze n’uburyo igihugu cyashoboye kongera kunga ubumwe no kugera ku iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Adan Farah Garane ni umuyobozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano imbere mu gihugu, akaba anayoboye iryo tsinda ry’abayobozi b’uturere bo muri Somalia bari mu Rwanda.

Yagize ati “Icyo dushaka kumenya ni uburyo guverinoma y’u Rwanda n’inzego z’ibanze bashoboye kongera gutuza abari bavuye mu byabo. Turashaka kumenya birushijeho ibirebana n’ubwiyunge, turabizi ko mu mwaka w’1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kimwe mu byo abanyasomalia bakora mu nzego z’ibanze bagomba gukura mu Rwanda nk’isomo, ari ukwimakaza imiyoborere yegereye abaturage kandi buri wese ahagarariwe, ibi ngo byanafasha gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Ati “Ikiba kigamijwe mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ni ukugira ngo abantu benshi bagire uruhare mu miyoborere. Nk’ufite urubyiruko, abagore, abikorera, abafite ubumuga, abantu benshi bafite ijambo mu miyoborere, uba wizeye ko umutekano uzashoboka kuko abantu bagira uruhare muri uwo mutekano baba babaye benshi.”

Somalia ni igihugu gifite ubuso bungana na Kilometero kare 637.655 n’abaturage basaga miliyoni 15  n’ibice 89.

Intambara z’urudaca n’ibibazo by’iterabwoba bituma iki gihugu kibarirwa mu bikennyecyane ku Isi.

Tito DUSABIREMA