Musanze: Amayobera ku murambo w’umuyobozi w’ishuri wasanzwe mu mugezi

Mu mugezi uherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu mu isantere ya Kagongo, habonetse umurambo w’umugabo witwa Munyambonera Joseph, wari usanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya GS Nyabirehe.

IGIHE kivuga ko aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nzeri 2020, aho abaturage bari bageze bwa mbere kuri uyu mugezi bahise babona uwo murambo wa nyakwigendera, bagahita batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano. Ubu izi nzego ziri mu nzira zerekezayo ngo zikurikirane iby’uru rupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yemeje ko aya amakuru nabo bayamenye muri iki gitondo, ubu bakaba bagiye kugera ahabereye uru rupfu n’inzego z’umutekano kugira ngo babikurikirane.

Ati “Twari twabyukiye mu nama ku Karere batumenyesha aya makuru, aho umurambo wasanzwe mu mugezi ari uw’umuyobozi w’ishuri rya GS Nyabirehe, tubimenyeshejwe n’abaturage bahageze, ntituramenya uko bimeze, ubu tugiye kuhagerana n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo hamenyekane iby’uru rupfu”.

Ubuyobozi nibumara kuhagera n’inzego zishinzwe umutekano, umurambo w’uyu mugabo urajyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.

IGIHE