Urubyiruko ruri mu mashuri ruhabwe inyigisho kuri ruswa-Urwego rw’umuvunyi

Mu bukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Urwego rw’Umuvunyi bwo gukumira no kurwanya ruswa hirya no hino mu gihugu, ubu noneho Urwego rw’Umuvunyi rurimo gutanga Inyigisho kuri Ruswa mu mashuri Yisumbuye.

Kuri uyu wagatandatu tariki 8 Kamena 2019, Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi batanze ibiganiro bigamije kwigisha ububi n’ingaruka bya ruswa abanyeshuri bo mu mashuri amwe yo mu karere ka Gatsibo.

Mu kiganiro yatanze mu Kigo cy’Amashuri cya Umutara Polytechnique Gakoni kiri mu murenge wa Kiramuruzi, umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya ruswa ku Rwego rw’Umuvunyi Madamu Gashumba Pauline, yabanje gusobanurira abanyeshuri imiterere n’inshingano by’Urwego rw’Umuvunyi maze abibutsa ko kurwanya ruswa biza ku isonga mu nshingano z’uru Rwego.

Madamu Gashumba yavuze ko kubera ko ubushakashatsi bwa Transparency Rwanda bwo mu mwaka wa 2015 bugaragraza ko no mu mashuri hari icyuho cya ruswa ngo nubwo ari nke ariko ni ngombwa ko bahashyira imbaraga mu kwigisha no gukumira kuko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Kubera ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, ni ngombwa ko tubigisha ububi n’ingaruka za Ruswa, murabizi iyo igihugu cyimakaje ruswa nta terambere rishoboka, nta bikorwaremezo byakubakwa, abakene bakomeza kubaho nabi kuko nta burenganzira bahabwa, bityo rero mugomba gukura muzi ingaruka za ruswa ku gihugu.”

Yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere rirambye, bakumira icyasubiza u Rwanda inyuma cyane cyane ruswa.

Yanasezeranyije urubyiruko rw’abanyeshuri ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza guhugura abanyeshuri kuri ruswa no gufatanyiriza hamwe n’izindi nzego muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa igacika burundu mu Rwanda.

Abanyeshuri bahuguwe kuri Ruswa na bo babajije ibibazo bigaruka ahanini ku moko ya ruswa, no gusobanuza neza inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Ingamba zihariye zo gutahura abatanga, abakira  n’abarya ruswa.

Aba banyeshuri bishimiye ikiganiro bahawe n’Urwego rw’Umuvunyi kuko bungukiyemo byinshi batari basobanukiwe nko gutanga amakuru kuri ruswa kandi ntibigire ingaruka ku wayatanze na nomero zo guhamagaraho Urwego rw’Umuvunyi igihe ushaka gutanga amakuru(199) kandi ntiwishyuzwe.

Si muri iri Shuri rya Umutara Polytechnique gusa Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye kuko no muri Lycée Muhura, Gatsibo TVT, TTC Kabarore, Gabiro High School, Kiziguro Secondary School, Groupe Scolaire Muhura nabo bahuguwe ku bubi n’ingaruka za ruswa banakangurirwa kujya batanga amakuru kubo babonye batanga, bakira cyangwa barya ruswa mu rwego rwo gukumira ya ruswa nke ivugwa mu bigo by’amashuri.

Raporo y’ubushakashatsi ku miterere ya ruswa yamuritswe na Transparency ishami ry’u Rwanda ya 2015 yerekanye  ko mu mashuri Abanza ruswa iri ku kigero cya 2.7%, mu Yisumbuye ni 3.8%, muri Kaminuza ni 1.7% na ho mu mashuri y’Ubumenyingiro ni 4.6%.

Leave a Reply