Perezida w’Umutwe w’Abadepite yagaragaje uruhare rw’abagore bari mu nteko mu iterambere ry’igihugu

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yagaragaje uruhare rw’abagore mu nteko ishinga amategeko mu iterambere ry’igihugu n’uko igihugu kuri ubu gifite abagore benshi mu nteko.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena Nyakubahwa Donatille Mukabalisa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, n’itsinda ry’Abadepite ayoboye rigizwe na Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome na Depite Rubagumya Furaha Emma, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.

Uruzinduko rwe n’intumwa ayoboye rugamije gutsura umubano hagati y’inteko z’ibihugu byombi.

Bakigerayo, bakiriwe i Dodoma ku Kibuga cy’Ingoro Ishinga Amategeko ya Tanzania na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Job Ndugai na Visi Perezida Dr Tulia Ackson n’itsinda ry’abandi Badepite.

Bakiriwe i Dodoma ku Kibuga cy’Ingoro Ishinga Amategeko

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda riravuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Donatille Mukabalisa yagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi no ku mushinga ibihugu byombi byiyemeje mu bijyanye n’umutekano, ubuzima, uburezi, kubaka ubushobozi, ubucuruzi n’ibikorwa by’umwihariko kubaka inzira ya Gare ya Moshi Isaka-Kigali no mu by’ingufu.

Mukabalisa yabwiye abadepite bo muri Tanzania uburyo u Rwanda rwageze ku mubare mwiza w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’uruhare rwabo mu guharanira imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

U Rwanda rushimirwa kuba rufite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko

Hanakomojwe ku biganiro by’ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere ry’Akarere byaranze mu bihe bitandukanye ingendo z’Abakuru b’ibihugu byombi; Perezida John Pombe Mugufuli wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Donatille Mukabalisa biteganyijwe ko azabonana n’abagize Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Azahura kandi na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bo muri Tanzania.

Ibihugu byombi bisanganywe imishinga binahuriramo n’akarere k’Afrika y’Uburasirazuba

Leave a Reply