PEREZIDA KAGAME YAGARAGAJE URUHARE RWA TANZANIA KU BUCURUZI BW’U RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Mugenzi we wa Tanzania Madam samia Suluhu Hassan, agaragaza ko iki gihugu ari urutirigongo rufashe ubucuruzi bw’U Rwanda Ku Rwego mpuzamahanga kuko ariyo nzira irufasha guhahirana n’isi.

Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga na mugenzi Samia Suruhu Hassan

Yabitangaje ubwo yarari muri iki Gihugu kuri uyu 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rugaragaza ko umubano warwo na Tanzania umaze imyaka myinshi uhagaze neza, rugashimira iki gihugu ko kirworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam ku Nyanja y’u Buhinde, runyuzaho 70% by’ibyo rutumiza mu mahanga.

Ubwo yari muri Tanzania kuri uyu wa 03 gicurasi 2026 perezida Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w’iki gihugu, Madam Dr Samia Suluhu Hassani, yongera gushimangira ko iki gihugu ari Umufatanya bikorwa wizewe w’u Rwanda Byumwihariko mu bucuruzi.

Ati:“Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi Ku Rwanda, Mu myaka myinshi ishize, twubatse umusingi w’ ubufatanye mu byiciro bitandukanye, by’umwihariko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ibyo bikaba byarafashije U Rwanda kugera Ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye, Twaganiriye uburyo twakagura ubwo bufatanye,kugirango tumenye neza niba hari ibikoresho byo kwifashisha bishobora guhaza ubucuruzi bw’ibihugu Byombi buri kwiyongera.

Twemeranyijwe ko tugiye gukomereza kubyo twamaze kugeraho ndetse no gushyira mu bikorwa muburyo bwuzuye imishinga minini dufatanyije.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko muri iki gihe hari ibibazo bya politike byugarije isi , ari igihe kiza cyo kwisuganya mu bihugu bigize aka karere, ibihugu byose bigasenyera umugozi umwe kandi bikagira intego imwe.

“Muri iki gihe cy’ibibazo bya politiki, akarere kacu kagomba gukomeza kwibanda ku ntego no guhuriza hamwe icyerekezo kimwe cy’iterambere n’ubufatanye.”

U Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubwikorezi no guteza imbere inganda, yasinywe mu bihe bitandukanye.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwagiranye na Tanzania amasezerano ayemerera gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu, TPA, byitezweho kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Ibi bihugu kandi, nk’ibiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bifite imishinga bihuriyemo irimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka na Kigali, hagamijwe koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa.