FALLY IPUPA YANDIKIYE AMATEKA I PARIS MU BUFARANSA

Ku wa 2 Gicurasi 2026, umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, yakoze amateka akomeye ubwo yaririmbiraga bwa mbere kuri Stade de France, imwe mu bibuga bikomeye cyane mu Bufaransa.


Iki gitaramo cyabaye icya mbere mu bitaramo bibiri bikomeye yari ateganyije gukorera i Paris ku matariki ya 2 na 3 Gicurasi 2026. Ni intambwe ikomeye cyane mu rugendo rw’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

Abafana banyuzwe biratinda

Abafana ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye muri iki kibuga cyakira abantu bagera ku 80,000, bishimiye indirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo Love Assassin, Afsana, The Time na Love.

Muri iki gitaramo, Fally Ipupa yanatumiye abahanzi bakomeye barimo Youssou N’Dour, Wizkid, Matt Pokora, SDM, Theodora, Joé Dwèt Filé, Mokobé n’abandi.