Buri mwaka tariki ya 15 ukwakira, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, uyu mwaka wa 2023, mu Rwanda uyu munsi usanze hari bamwe mu bagore bateye intamwe mu myumvire ndetse no mu bifatika nkuko aba bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi babyivugira.
Umwe ati “ Ubu muri iyi minsi turi mu ihinga ry’ibishyimbo n’ibigori turi mu masaka ariko tugerageza no kwiteza imbere tujya mubimina aho duhurira hamwe tugafashanya tugagurizanya ndetse tukabasha gukorana n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gusasirana tukarwanya nyakatsi ku muburiri ndetse tukagrizanya mitiweri tukiteza imbere ndetse n’amatungo magufiya.”
Undi nawe ati “ Nta mirimo abagore bagihezwamo nk’uko byari bimeze mbere ubu akazi kose apfa kubaagashoboye aragakora imirimo yose tuyibonamo ndetse twiteje imbere mubintu byinshi nk’abagore bo mu cyaro.”
Parfaite UWERA uyobora Gicumbi by’agateganyo avuga ko umugore wo mu cyaro igihura n’inzitizi z’imirimo myinshi akora idahabwa agaciro, hakaza n’amakimbirane ya hato na hato, bikaba imbogamizi zituma atagerra ku iterambere rirambye!
Ati “ Muri izo nzitizi harimo ngirango imirimo imwe n’imwe umugore wo mucyaro agikora idahabwa agaciro harimo ya mirimo dukora nk’abagore kubyara,gukorera abana isuku kwita ku bana kurera gutekera abana iyo mirimo yose ntihabwa agaciro mu urugo kandi ni imirimo y’ingenzi cyane.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine UWAMARIYA, yagaragaje ko imyumvire y’umugore wo mu cyaro igeze ku kigero gishimishije, gusa ngo baracyafite intinyi yo kuyoboka ibigo by’imari.
Ati “ Ibimaze gukorwa ni byinshi harimo kuzamura imyumvire no gusobanurira uumugore uko yakwiteza imbere muburyo butandukanye ngirango mubonye imishinga tumaze gusura itandukanye ibabyarira inyungu bikabafasha no kubona inyunganizi muri ya mirimo y’indi itandukanye ,umugore wo mu mujyi rero we akenshi baba mu mijyi n’ubundi bafite ibyo bakora bibazanira inyungu z’amafaranga kuburyo imirimo yo mu urugo abandi bayibafasha ari nayo mpamvu dusabwa kuzamura umugore wo mu cyaro nawe akagira ubwo bushobozi.”
Tubibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: DUSHYIGIKIRE ITERAMBERE RY’UMUGORE WO MU CYARO.