IGITEGO CYE CYA MBERE MURI UYU MWAKA, GIFASHIJE MAN U KWIKURA IMBERE YA LIVERPOOL

Kobbie Mainoo yatsinze igitego cye cya mbere muri uyu mwaka w’imikino, afasha Manchester United gutsinda Liverpool ibitego 3-2 mu mukino wari ukomeye wabaye ku Cyumweru.

Uyu mukino wari ukomeye kandi wuzuyemo impinduka nyinshi, aho United yabonye amanota atatu mu buryo bugoye, ibyatumye ibona itike yo kuzakina UEFA Champions League ndetse igashyira n’igitutu ku makipe bahanganiye mu guhatanira umwanya wa gatatu muri Premier League.

Igitego cya Maino nicyo cyakoze ikinyuranyo kinahesha Man U insinzi

Mainoo wari umaze iminsi atabona umwanya uhagije wo gukina, nyuma yo kongera amasezerano mashya, ni we wahesheje intsinzi ikipe ye ku munota wa nyuma, nyuma y’uko Liverpool yari yishyuyemo ibitego bibiri.

Ku munota wa 6, Matheus Cunha yafunguye amazamu ku ishoti ryaturutse kuri koruneri, ryanyuze kuri Alexis Mac Allister mbere yo kujya mu izamu. Nyuma y’iminota umunani gusa, Benjamin Sesko yatsinze igitego cya kabiri.

Liverpool yagarutse mu mukino
Mu gice cya kabiri, amakosa ya bamwe mu bakinnyi ba United yahaye amahirwe Liverpool.
Ku munota wa 47, Dominik Szoboszlai yagabanyije umwenda w’ibitego, mbere y’uko ku munota wa 56 Cody Gakpo atsinda igitego cyo kwishyura.

 Liverpool yasaga n’igiye gutsinda, ariko United yakomeje gukina yirwanaho cyane.Mainoo yakoze iyo bwabaga,mu minota ya nyuma y’umukino, Kobbie Mainoo yafashe icyemezo cyo kugerageza ishoti rikomeye, birangira atsinda igitego cy’intsinzi cyashimishije abafana ba United bari muri Old Trafford.