Basketball: Patriots yahize kubuza REG igikombe

Imikino ya nyuma muri Basketball Playoffs irakomereza muri Kigali Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeli 2019  aho Patriots BBC imaze gutsinda imikino ibiri, iraba ifite urugamba rwo guhagarika REG BBC ku gikombe ari nako biza kuba bimeze kuri The Hoops imbere ya APR mu bagore, imikino iza guca kuri Flash Tv mu buryo bw’imbona nkubone.  

Mu mikino itanu yabanje REG yari yabashije kwitwara neza itsinda Patriots imikino itatu mu gihe Patriots yagowe no kureba uko yatsinda imikino ibiri, bivuze ko REG iramutse itsinze umukino w’uyu munsi yahita itwara igikombe.

Mu cyiciro cy’abagore naho APR yashoboraga gutwara igikombe ku mukino wa gatanu kuko yari imaze gutsinda imikino itatu ariko yaje gukomwa mu nkokora n’uko The Hoops yayitsinze muri uwo mukino nayo ikuzuza imikino ibiri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri nibwo haza kuba imikino ya gatandatu mu byiciro byombi ifite icyo ivuze cyane kuri REG BBC na APR WBBC kuko zitsinze zahita zitwara ibikombe mu gihe Patriots na The Hoops zisabwa gutsinda kugira ngo hazabeho imikino ya karindwi.

Muri rusange mu mikino Playoffs amakipe aba akina atanguranwa gutsinda imikino ine muri irindwi  bakina, mu Rwanda ho ikipe itwara Playoffs niyo ihabwa igikombe cya shampiyona ikaba ari nayo isohokera igihugu mu marushanwa Nyafurika.

Umwihariko w’imikino y’uyu munsi ni uko iza gutambuka imbone nkubone kuri FLASH TV, yaba umukino wa APR na The Hoops utangira saa moya z’ijoro n’uwa Patriots na REG uza gutangira saa tatu z’umugoroba.

UWIRINGIYIMANA Peter