Gusubira muri APR FC byaba ari ugusubira inyuma -Mirafa

Mirafa NIZEYIMANA uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi k’Ukwakira muri Rayon Sports yabwiye Flash ko atarota gusubira muri APR FC anasobanura uburyo iyi kipe y’ingabo yamwirukanye yagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bikamutungura.

Ibi Mirafa NIZEYIMANA ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yabivugiye mu kiganiro ‘Program Umufana’ cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo aho yanagarutse ku mikinire myiza irimo kumuranga muri iyi minsi yanatumye atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 10 muri Rayon Sports.

Abajijwe niba ashobora kwemera gusubira APR FC yamwirukanye mbere  yo kujya muri Rayon Sports yagize ati “Gusubira muri APR FC byo ntibyakunda kuko burya akenshi hari igihe umukinnyi asubira inyuma kandi ariwe ubyiteye ngo arimo arakurikira amafaranga. Kuri njye rero numva bitashoboka kuko byaba ari nko gusubira inyuma ahubwo byaruta nkajya muri Etincelles.”

Mirafa kandi yanakomoje ku buryo yamenye ko yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 16 APR FC yirukanye mbere y’uko shampiyona ya 2019-2020 itangira.

Aha yavuze ko yatunguwe no kumva umupolisi warugiye kumukoresha ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ari we umubwira ko yirukanwe.

Yagize ati “Uwo munsi sinzawibagirwa mu buzima bwanjye kuko ndabyibuka nari nabyutse nsaba uruhushya ngo njye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, abandi bakinnyi bo babyutse bajya mu myitozo nyuma bahita bajya mu nama ari nayo yavugiwemo abirukanwe. Urumva rero njyewe sinari nabimenye ahubwo ninjiye mu modoka umupolisi warugiye kunkoresha ikizami areba amazina yanjye asa n’utangaye ambwira ko ngomba kuba ngiye ku ruhande nkabanza ngafata undi mwanya nkitekerezaho kuko yari amaze kumbwira ko APR FC yanyirukanye.”

“Icyanshimishije rero ni uko nyuma y’akanya gato muri Rayon Sports bahise bampamagara numva barimo kumpa ikaze n’ubwo tutari twumvikanye ngo mbasinyire, gusa urebye biri no mubyatumye nkora ikizami ntuje nza kugira n’amahirwe ndatsinda.”

Kuri ubu Mirafa Nizeyimana ni umukinnyi ubanzamo muri Rayon Sports n’ubwo byabanje kumugora akiyigeramo kuko yabanje kwicazwa na Amran NSHIMIYIMANA bavanye muri APR FC.

Mirafa NIZEYIMANA yakuriye mu ikipe y’abato yo kwa Vigure i Rubavu, ayivamo ajya muri Marine FC, aza kuyivamo yerekeza muri Etincelles na yo yamufashije kwigaragaza akajya muri Police FC aho yavuye ajya muri APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports abarizwamo kugeza uyu munsi.

UWIRINGIYIMANA Peter