Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gabon: FIFA yatangiye gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu mupira w'amaguru - FLASH RADIO&TV

Gabon: FIFA yatangiye gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu mupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryatangiye iperereza ku batoza batatu bakwekwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

BBC yanditse ko aba batoza batangiye gukurikiranwa kuva mu kwezi k’ukuboza umwaka 2021.

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, nawe yavuze ko ibyo bakekwaho bidakwiye kujenjekerwa kandi ko iperereza rigomba guhita ritangira gukorwa.

Nibaramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, amategeko ya Gabona avuga ko bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 30.

Gusa aba batoza ntacyo baratangaza kubyo bakurikiranyweho.

Aba batoza bari basanzwe batoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.