Kiyovu Sports ni ikipe irwanira ibikombe bya super net, tuzayitsinda byinshi -KNC

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kokooza Nkuriza Charles avuga ko Kiyovu Sports bazahurira mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira, ari ikipe yoroshye cyane, yigeze gukomera cyera ariko ubu ikaba irwana n’amateka yo kuba yarigeze gusubizwa mu kiciro cya kabiri.

Ibi uyu mugabo yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira, aho yagaragaje ko umukino Gasogi United izahuramo na Kiyovu Sports woroshye kurusha indi yose bamaze gukina kuko bagiye guhura n’ikipe irwana no kwivanaho igisebo cyo gusubira mu kiciro cya kabiri.

Yagize ati “Kiyovu Sports njye numva bavuga ko ari ikipe yari ikomeye cyera, ariko njye kuva namenya umupira sinigeze nyibona itwara igikombe icyo aricyo cyose kuva mu 1996. Gusa nzi ko yigeze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya super net cyatwawe na Mukura Victory Sports, iyo Kiyovu Sports rero bavuga njye numva iri nka byabindi ngo cyera habayeho kuko kuri ubu ntayo nzi.”

KNC yakomeje agira ati “Gusa uyu mukino urakomeye kuko ugiye guhuza Kiyovu Sports igishakisha kwihuza n’amateka yayo kuko uyu munsi Kiyovu Sports ihari tuyifite mu kiciro cya kabiri. Natwe rero turashaka kuyitsinda kugira ngo tubishimangire kurushaho.”

Si Gasogi United na Kiyovu Sports zifite umikino w’umunsi wa Gatandatu muri kino cyumweru gusa kuko n’andi makipe nka Rayon Sports ifite umukino kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira aho iza kwakira Etincelles saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino yose y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona;


Kuwa Kabiri tariki 29, 2019


Rayon Sports FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 18h00)


Heroes FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)


Marines FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h00)


Gicumbi FC vs Espoir FC (Stade Mumena, 15h00)

Kuwa Gatatu tariki 30, 2019


Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)


Musanze Fc vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga, 15h00)

Kuwa Kane tariki 31, 2019


Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

UWIRINGIYIMANA Peter