Ikibazo cy’umushahara cyatumye Seninga atandukana na Etincelles

Seninga Innocent wari umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles yamaze kwandika ibaruwa ihagarika amasezerano yarafitanye n’iyi kipe ayishinja kumwambura umushahara w’ukwezi.

 Amakuru y’uko Seniga Innocent yasheshe amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Etincelles yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, nyuma y’ibaruwa irimo ubutumwa busezerera ku miririmo uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles yasakaye mu itangazamakuru.

Seninga yemeza ko kuba ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwashatse kumuhuguza umushahara w’ukwezi ariyo mpamvu nyamukuru yamuteye gutandukana na yo nk’uko yabigaragaje muri iyo baruwa yageneye ubuyobozi bwa Etincelles.

Amakuru agera kuri Flash avuga ko ubundi uyu mutoza yagiranye inama n’ubuyobozi bwa Etincelles FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2019, aho yabakaga umushahara w’amezi abiri iyi kipe imufitiye nyamara ubuyobozi bwayo bwo bukemera umwenda w’umushahara w’ukwezi kumwe gusa.

Byaje kurangira inama hagati y’impande zombi nta mwanzuro ifashe ari nabyo byakurikiwe n’ibaruwa Seninga Innocent yabyutse yandikira ubuyobozi bwa Etincelles abushinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano anabumenyesha ko yeguye n’ubwo andi makuru agera kuri Flasha avuga ko ubuyobozi bwa Etincelles butarakira iyi baruwa ahubwo nabo bayibonye mu bitangazamakuru.

Etincelles FC siyo kipe ya mbere Seninga atandukanye na yo amasezerano atarangiye ndetse akanayishinja kumwambura kuko ariko byari byagenze ajya kuva mu makipe nka Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports.

Uyu mutoza yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutoza iyi kipe mu mikino icyenda ikaba kuri ubu yicaye ku mwanya wa cyenda n’amanota 11.

Iyi kipe kandi ikaba yaherukaga  gutsindwa na Police FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

UWIRINGIYIMANA Peter