U Rwanda rwafunguriye amarembo indi sosiyete y’indege ya Kenya

Sosiyete y’indege ya Jambojet yo mugihugu cya Kenya yatangiye ingendo zihuza u Rwanda na Kenya mu gufasha abagenzi gukora ingendo zo mu kirere ku biciro biri hasi ugereranyije n’ibisanzwe, Kuri uyu wa 25 ugushyingo 2019,.

Ibihugu byombi byatangaje ko iyi ndege ya Jambojet igiye kurushaho kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nzeri 2019 nibwo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe indege za gisivili, cyahaye uburenganzira Sosiyete y’Indege yo muri Kenya, Jambojet, bwo gutangira gukorera ingendo mu Rwanda.

Urugendo rwayo rwatangiye kuri uyu wa mbere  rwavuye Nairobi rwerekeza Kigali.

Umuyobozi wa Jambojet Allan Kilavuka yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye batangira gukorera ingedo mu Rwanda ko ari umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Kuva mu myaka myinshi ishize, u Rwanda na Kenya bufatanye umubano mwiza mu bukungu, imibanire y’abaturage  na Politiki. Urugero uko nagusuhuza mu Kinyarwanda ni nako nagusuhuza mu gisswayire, mbese dusangiye umuco ,ikindi mu Rwanda habaye ahantu heza h’ubucuruzi abanyakenya benshi bisangamo. Ibi  bigaragzawa n’ikigo cy’iterambere RDB, aho kigaragaza ko Kenya iza ku isonga mu bihugu bikorana n’u Rwanda ubucuruzi aho 2014 habarurwaga sosiyete z’ubucuruzi zo muri Kenya zisaga 1300, zahaye akazi abanyarwanda bagera ku bihumbi 250.”

Ingendo z’indege za Jambojet ngo zizanarushaho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Kenya nk’uko byasobanuwe na Joseph Boinett, ukora muri Minisiteri y’ubukerarugendo no kurengera inyamanswa muri Kenya.

Ati “Ukuza kwa Jambojet mu Rwanda  kuratuma urujya n’uruza rwiyongera ,bivuze ko impnde zombi twiteze izamuka ry’abagenzi bava muri Kenya baza mu Rwanda cyangwa bava mu Rwanda baza muri Kenya, urugero hari abanyarwanda bazaza gusura ibyiza nyaburanga dufite cyangwa abanyakenya bakaza gusura ibyiza nyaburanga biri inaha.”  

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda Silas UDAHEMUKA yavuze ko kwemerera indege za Jambojet gukorera ingendo mu Rwanda biri mu mugambi wo kubahiriza amasezerano Nyafurika  u Rwanda rwashyizeho umukono ajyanye no gufungurirana ikirere hagamijwe guteza imbere ubwikorezi bwo mu Kirere.

Ati “ U Rwanda rufata ubwikorezi bwo mu Kirere nk’inkingi ya mwamba, kandi amategeko yacu afungurira buri wese umuryango. u Rwanda rwasinye amasezerano nyafurika ya SAATM ajyanye no koroshya ubwikorezi bwo mu kirere. Muri 2015  twari mubihugu 11 byayemeje na Kenya irimo kandi yose twayubahirije uko ari. Bivuze rero ko atari kubw’impanuka kwemera ko Kompanyi zindege ziza gukorera inaha, byongeye noneho kompanyi ituruka mu gihugu nka Kenya.”

Ingendo z’Indege ya Jambojet Nairobi – Kigali, Kigali – Nairobi zizajya zikorwa  inshuro 5  mu cyumweru, ku giciro kingana n’amadorari y’Amerika 107, angana n’amafaranga y’u Rwanda 99 670 ku rugendo rumwe.   

Iyi sosiyete ishamikiye kuri Kenya Airways, yatangiye ibikorwa muri Mata 2014, aho ubu ifite uburenganzira bwo kugenda mu bihugu byo mu Karere u Rwanda rurimo n’ahandi muri Afurika.

Daniel HAKIZIMANA