U Rwanda na EU byiyemeje kongera imikoranire y’impande zombi

U Rwanda n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, birishimira imikoranire myiza ku mpande zombi kandi birashaka ko birushaho kunoga.

Bwana Nicola Bellomo uyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Dr Vincent Biruta, babibwiye abanyamakuru mu munsi w’uburayi uzwi nka Europe Day, wizihizwa Tariki 9 Gicurasi buri mwaka.

Umunsi w’uburayi ni umunsi ibihugu by’uburayi bizirikana nk’umunsi watumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uvuka mu 1950, ugamije guhangana n’ingaruka zari zaratewe n’intambara y’Isi ya kabiri, yari imaze imyaka 5 irangiye.

U Rwanda narwo rwifatanije n’ibindi bihugu kwizihiza uyu munsi.

Bwana Nicolo Bellomo uri gusoza manda ye y’imyaka ine, avuga ko muri iki gihe yari amaze mu Rwanda yishimira ibikorwa uburayi bwateyemo u Rwanda inkunga, birimo ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi ndetse n’igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19, gusa ngo nubwo manda ye igiye kurangira, ngo imishinga yo gufatanya n’u Rwanda irakomeje.

Ati “Turi gutera inkunga icyerekezo n’intego z’iterambere z’u Rwanda, rero turi gukora ibishoboka ngo twongerere agaciro ibyo u Rwanda ruri gukora, mu gihe ruri kuva mu bihe bya COVID-19. Ariko nanone tugatera inkunga n’intego z’iterambere z’igihe kirekire.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yashimiye Bwana Bellomo ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze muri iki gihe cy’imyaka ine, anasaba ko uzamusimbura yazakomereza aho yari agejeje.

 Dr Biruta yavuze ko uburayi bwafashije u Rwanda bikomeye mu guhangana na Covid-19, kandi ko hari n’inkunga bateye u Rwanda mu iyubakwa ry’uruganda ruzakora inking, ariko by’umwihariko bazafasha mu gushyiraho amabwiriza n’amategeko, kugira ngo izo nkingo zizabe zifite ubuzirantenge ku Isi yose.

Mu 1950 bigizwemo uruhare n’umufaransa Robert Shuman bajya banitirira uyu munsi, nibwo ibihugu by’uburayi byasinye amasezerano ashyiraho umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi umaze imyaka mirongo itatu (30) ukorera ku butaka bw’u Rwanda, ari nako umunsi w’uburayi umaze iyo imyaka wizihirizwa mu Rwanda, gusa mu myaka ibiri ishize wizihijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera Covid-19.