Kicukiro:Ibura ry’amazi rituma bavoma y’umugezi wa Nyirakanamba

Hari abaturage batuye mu murenge wa Kanombe ho mu karere ka Kicukiro, bavuga ko babangamiwe no kubura amazi igihe kirekire, bagahitamo kuvoma amazi y’umugezi wa Nyirakanamba.

Aba bavuga ko  aya mazi mabi, ari kubatera indwara.

Ubuyobozi bw’umurenge wa kanombe buvuga ko mu mezi make, ikibazo cy’amazi kizaba cyakemutse.

Iyo ugeze mu murenge wa Kanombe, usanganirwa n’abanyonzi bari kuva kuvoma amazi, bayagurisha abaturage.

Iyo ubajije aho bayavana, bamwe bakubwira ko bavoma bitewe n’amafaranga baba bahawe, ari cyo kibageza ku mwanzuro wo kuvoma mu mugezi wa Nyirakanamba cyangwa kuri robine.

Uyu ni umwe mu banyonzi twasanze aje kuvoma ku mugezi wa Nyirakanamba

Iyamuremye Joseph ati “ Ku ipompo, ijerekani tuyigura amafaranga 10 kubera ko haba hari umurongo mwinshi, iyo ugezeyo ijerekani  uyigurisha amafaranga 200 cyangwa 300 bitewe n’ahantu uyijyanye. Aya atemba yo tuyagurisha 150 ariko na yo hari aho ugera ukayagurisha 200.”

Abanyonzi nibo bavomera amazi abaturage

Ku rundi ruhande abatuye muri aka agace, bavuga ko bahitamo kuvoma aya mazi kuko ngo n’ayo bavuga bafite bita ko ari meza, abona umugabo agasiba undi kubera igiciro aba ariho; bagasaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora.

Aba baturage ntibashatse kwivuga amazina.

Umwe yagize ati “N’ayo dufite yitwa ngo ni meza, aba ahenda. Kuyabona na bwo ni ikibazo.”

Mugenzi we nawe yagize ati “Ayo dusanzwe dukoresha, ni ayo tudaha iriya mu mugezi wa Nyirakanamba; turasaba leta ko yaduha amazi meza.”

Kuvoma  aya mazi  ya Nyirakanamba, abaturage bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo no kurwara inzoka.

Abenshi bajya kumesera ku mugezi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, Kanyesigye Nathan, avuga ko ikibazo cy’amazi  kiri gushakirwa umuti.

Kanyesigye ati “Ikibazo kirimo kirashakirwa umuti. Mu murenge wa Gahanga, WASAC yahubatse ibigega binini by’amazi.Harateganywa ko mu gihe gito amazi azaba yongerewe imbaraga, hari n’ikigega kindi kizubakwa mu Busanza kugira ngo amazi aho yaburaga ahaboneke.”

Yakomeje agira ati “Ubuyobozi bwa WASAC buri kubishyiramo imbaraga. Batubwira ko mu mezi ane cyangwa atandatu bizaba byatuganye.”


Kanyesigye Nathan yavuze ko iki kibazo kiri gushyakirwa umuti

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bimwe na bimwe byo mu  mujyi wa Kigali, hakunze gusobanurwa ko biterwa n’abaturage benshi, nyamara imiyoboro ikiri mike.

Gusa leta ivuga ko ikibazo cy’amazi meza ku Banyarwanda bose, kizaba cyakemutse muri 2024.

Kuri ubu muri Kigali, hakenerwa metero kibe ibihumbi 100 ku munsi, nyamara aboneka ntararenga metero kibe ibihumbi 70.

Dosi Jeanne Gisel

Leave a Reply