Sun Rise FC imaze gutandukana n’uwari umutoza wayo

Ikipe ya Sunrise Fc yo mu kiciro cya mbere, imaze gutandukana mu buryo bwa kivandimwe na Bisengimana Justin wari umutoza wayo kuva uyu mwaka w’imikino 2018 / 2019 watangira.

Bisengimana Justin yemereye Ibitangazamakuru bya Flash ko yicaranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bumvikana gutandukana bya kivandimwe, na bwo burabyemera, akaba ari bufate ibaruwa mu masaha make ari imbere.

Amakuru agera kuri Flash,  aremeza ko ubuyobozi bwatangiye gutekereza gutandukana n’uyu mutoza mbere y’umukino wa As Muhanga, ariko bukaza kumusaba kuwutsinda akongeraho n’uwa Espoir Fc.

Bisengimana Justin atandukanye na Sunrise FC ivugwamo ibibazo by’amikoro nko kudahemba abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe.

Bisengimaana Justin asize Sunrise FC yatangiranye na yo umwaka w’imikino, iri ku mwanya wa 9 n’amanota 31, yatsinze imikino 8 inganya imikino 7 itsindwa 10, ikaba irusha ikipe ya 15 ya Kirehe FC amanotaa 10, bituma yizeye ko itazamanuka mu kiciro cya kabiri.

Ephrem KAYIRANGA

Leave a Reply